Ibihugu bya G-7 Byasabye Ingabo za Eritreya Kuva mu Ntara ya Tigreya

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriye mu itsinda ry’ibihugu bigize umuryango wa G-7 basabye ko ingabo za Eritereya ziva mu karere ka Tigreya gaherereye mu majyaruguru ya Etiyopiya.

Mu nama yabahuje yabereye I Berlini mu Budage, abo baminisitiri basabye impande zose kurinda umutekano w’abaturage no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga."

Aba baminisitiri b’Ubwongereza, Kanada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, na Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi basabye ko "ihohoterwa rirangira nyuma hagashyirwaho inzira ya politiki isobanutse neza kandi yuzuye, yemewe n’Abanyetiyopiya bose, harimo n'abo muri Tigreya. "

Muitangazo bashyize ahagaragara, aba baministri basabye ko habaho amatora yizewe, ndetse hakanabaho inzira yo kwiyunga mu gihugu. Bagaragaje kandi ko bahangayikishijwe cyane na raporo ziherutse gukorwa ku “ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu, ndetse no kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu muri Tigreya.”

Itangazo ry’abo baministri b’itsinda rya G-7 rije rikurikira iryari riherutse gutangwa na Ministri w’intebe wa Eritreya Izayasi Afwereki rivuga ko ingabo z’igihugu cye zizava muri Tigraya.

Intambara yo muri Tigrayi imaze guhitana abantu ibihumbi n'ibihumbi kandi abatari bacye nabo bamaze kuvanwa mu byabo. Ubu abaturage barenga miliyoni 5 bahatuye, bafite ikibazo cy’ibiribwa, amazi n’imiti.