Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu (Human Rights Watch) watangaje ko ihohoterwa rikomeje kwiyongera muri Kameruni aho uvuga ko polisi y’icyo gihugu yateye ubwoba cyangwa igahohotera abantu 24 mu kwezi kwa kabiri, ibashinja kuryamana bahuje ibitsina.
Uyu muryango Human Rights Watch wavuze ko ubuhamya buherutse gutangwa, burimo n’ubwo umwana w’umuhungu w’imyaka 17, bwerekana ko ibikorwa bya polisi byo guhohotera abantu byiyongereye, cyane cyane hibasirwa abaryamana bahuje ibitsina.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, navyo vyavuze ko abayobozi bo muri Kameruni batigeze bashaka kugira icyo bavuga kuri iki kibazo. Human Rights Watch yemeza ko yahaye raporo Minisiteri y’ubutabera, Minisiteri y’ingabo ndetse n’umuyobozi wa Polisi, ariko ntabwo wigeze ubona igisubizo ku bibazo bari babajije izo nzego zose mu ibaruwa banditse ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa gatatu.
Iyi raporo ya Human Rights Watch kandi ije aho abagore babiri bihinduye ibitsina, bari bamaze amezi arenga abiri bafunze ubwo bafatirwaga muri resitora iri mu mujyi wa Douala, ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa kabiri.
Kuwa mbere w’iki cyumweru, abagabo babiri bazwi cyane, Loic Njewukamu, na Rolandi Mowute, bashinjwe n’urukiko ko bagerageje kuryamana bahuje ibitsina, ariko bombi barabihakanye. Mu gihe iki cyaha bashinjwa cyabahama, bashobora gufungwa guhera ku myaka itanu.
Mw’itangazo ryasohowe n’umuyobozi wungirije wa, Human Rights Watch, Neela Ghoshal, avuga ko kuregwa ibyaha byo kuryamana ku bantu bahuje igitsina no gufungwa kwa hato na hato biteye impungenge muri Kameruni.
Muri icyo gihugu, abantu bagera kuri 53 bafunzwe mu myaka ibiri ishize bashinjwa iki cyaha cyo kuryamana bahuje ibitsina. Ni mu gihe kandi Polisi ya Kameruni iherutse guta muri yombi abandi bantu 13 ibavanye ku biro by’ishyiramwe ryita ku barwayi ba Sida, nabo bakekwaho gukora imibonano y’abahuje ibitsina.