Gambiya: Umubare w’Abandura Virusi ya Corona Wazamutse Bikabije

Muri Gambiya umubare w’abandura Virusi ya corona ku munsi wazamutse bikabije mu buryo bitari byarigeze biboneka mu gihugu.

Gambiya yatangaje ko ubwandu bwa virusi ya corona bwazamutse kuri 17 kw’ijana uyu munsi kuwa kane. Ni wo mubare munini w’ubwiyongere bw’abarwayi ku munsi igihugu kibonye nk’uko imibare itangazwa na minisiteri y’ubuzima ibigaragaza.

Iyo minisiteri yavuze ko habaruwe abantu bashya banduye 136. Hafi 30 kw’ijana byabo, ni abakozi bo mu buvuzi bo ku bitaro bibiri. Byatumye umubare w’abanduye ugera kuri 935.

Gambiya igihugu gito mu bindi ku mugabane w’Afurika, cyashyizeho amasaha y’umukwabu w’ibyumweru bitatu. Ejo kuwa gatatu cyanasubijeho ingamba zo mu bihe bidasanzwe, nyuma yo kubona ubwandu buri ku gipimo cya 60 kw’ijana mu cyumweru kimwe rukumbi.