Komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yavuze ko kwigiza inyuma Brexit, gahunda y’ Ubwongereza kuva muri uwo muryango kugeza ku ya 30 z’ukwa gatandatu bishobora guteza ibibazo bikomeye by’amategeko n’ibya politike.
Ubwongereza bwari bwasabye ko bwakwigiza inyuma gahunda yabwo yo gusohoka muri uwo muryango ariko ishami rishinzwe iby’amategeko mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ryavuze ko bwahitamo taliki ya 23 z’ukwa gatanu cyangwa bakazavamo mu mpera z’umwaka.
Komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yemeje ko yakiriye u rwandiko rwa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May rurimo ubwo ubusabe. Thereza May akeneye umwanya kuko abadepite banze kwemera gahunda yagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi yo kuwuvamo.
Amatora y’inteko ishinga amategeko y’uwo muryango azaba ku italiki 23 kugeza 26 z’ukwa gatanu none komisiyo yavuze ko Ubwongereza buramutse bushatse guhabwa igihe kirekire byasaba Ubumwe bw’Uburayi gutorera icyo cyemezo.
Birasaba kandi ko abayobozi 27 bose muri uwo muryango babyemera. Ubwongereza buramutse bwemerewe kwigiza inyuma gahunda yo kuva muri uwo muryango, bwasabwa kwifata mu biganiro n’ibyemezo byose biwureba.
Komisiyo kandi iravuga ko uwo mwanya Ubwongereza buramutse buwuhawe utagomba gukoreshwa mu biganiro bigamije gusesa amasezerano bwagiranye n’uwo muryango.