Etiyopiya igiye kugerageza kunga ubutegetsi bwa gisilikali n’abasivili muri Sudani.
Muri urwo rwego minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, azanyarukira i Khartoum ejo kuwa gatanu mu ruzinduko rw’umunsi umwe. Azaganira n’abasilikali bari ku butegetsi n’abahagarariye abasivili.