Repuburika ya Demokarasi ya Congo iragereka ku mutwe wa Leta ya Kiyisilamu ibitero byo mu burasirazuba bw’igihugu. Igisirikare cya Congo uyu munsi kuwa mbere cyavuze ko umutwe wa kiyisilamu wigambye kuba ukorana na Leta ya Kiyisilamu ari wo wagabye ibitero bibiri mu mujyi wa Beni, mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe Meya yafunze amashuri yo mu karere, insengero n’amasoko bigakarizwa umutekano.
Igisirikare ejo ku cyumweru cyavuze ko ibyo bitero byakozwe mu buryo bw’umutwe wa ADF, byakoreshejwemo ibisasu biturika mu bihe byahise. Nta muntu wiciwe muri ibyo bitero byombi, uretse gusa ukekwaho gutega bombe mu gitero cya kabiri, nyuma y’uko igisasu yari atwaye giturikiye mw’ihuriro ry’imihanda igendwa cyane. Ikindi gisasu cyaburijwemo kare mu gitondo cy’umunsi w’ejo, hakomereka abantu babiri kuri kiriziya y’abagaturika.
Ibirego by’igisirikare byahuye n’inyandiko yatangajwe n'intagondwa z’umutwe wa Leta ya Kisiyisilamu (IS) zigamba ko zagabye ibitero, zivuga ko ibisasu byahitanye abantu babiri.
Ibiro ntaramakuru Reuters byo Bwongereza dukesha iyi nkuru ntibyabashije kubona ukuri ku ruhande rw’abadafite aho babogamiye, ku byo umutwe wa IS wanyujije muri telegramu. Uyu mutwe wigambye ubundi bwicanyi incuro zibarirwa muri mirongo, bwitiriwe umutwe wa ADF mu myaka itatu ishize.
Minisitiri w’itumanaho wa Congo yavuze kuri Twitter ko “umwiyahuzi wateze bombe” ari we ubarwaho igisasu cya kabiri cyaturitse mbere y’igihe.