DRC: Ukwimuka kw'Ingabo za ONU Kwateje Ubwoba mu Mpunzi z'Abarundi

Impunzi z'Abarundi ziratinya ko zaterwa n'imitwe y'abitwaje intwaro barangwa muri ako gace

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Lusenda mu ntara ya Kivu y'Epfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zitewe impungenge n'uko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Congo (MONUSCO) zahakoreraga zimukiye ahandi. Izo mpungenge zishingiye kuko akarere iyi nkambi iherereyemo harimo imitwe y'inyeshyamba izwiho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi ku baturage bahatuye.

Mu mpera z'icyumweru gishize, ubuyobozi bwa MONUSCO buri Uvira n’ubuyobozi bwa segiteri ya Tanganyika bafunze ikigo cy'izo ngabo kiri mu birometero bigera 2 uvuye ku nkambi ya Lusenda. Icyo kigo cyari gituwemo n'ingabo zikomoka mu gihugu cya Pakisitani. Umuyobozi wa MONUSCO muri Uvira bwana Issaka Dangnossi yirinze gutangaza umubare w'izo ngabo.

Bamwe mu mpunzi z'Abarundi batuye mu nkambi ya Lusenda bemeza ko zari zibafatiye runini. Bavuga ko akenshi iyo impunzi zahuraga n'ihohoterwa zanyarukiraga ku buro bya MONUSCO zikabibamenyesha bakazitabara cyangwa bakabakorera ubuvugizi aho bikenewe. Izo mpunzi zivuga ko igihe izo ngabo zizaba zivuye muri ako gace, bishoboka cyane ko zizahura n'ikibazo cy'umutekano muke. Ziratinya ko bishoboka ko zakongera guterwa nkuko byagenze mu myaka yashize ubwo zaterwaga n'imitwe yitwara gisirikare muri Uvira, Sange, Rubilizi na Kamanyola.

Uretse kuba impunzi zo mu nkambi ya Lusenda zizeraga ingabo za MONUSCO kubijyanye n’umutekano, zivuga ko yagiye izifasha kugeza ibyifuzo byazo buyobozi bukuru bwa HCR ndetse n’ubwa leta ya Kongo mu buryo bwihuse.

Ubuyobozi bwa MONUSCO buri Uvira, buvuga ko imwe mu mpamvu izo ngabo zimuwe ari uko ibikorwa by'ihohoterwa ry'impunzi rikorwa n'imitwe yitwaje ibirwanisho muri ako gace ryagabanutse. Avuga kandi ko leta yongereye imbaraga za gisirikare n’umutekano mu nkengero z’iyo nkambi kandi ko imbere mu nkambi nta bibazo by’umutekano muke cyangwa ihohoterwa izo mpunzi zifite.

Amakuru dukesha umuyobozi wa Monusco muri Uvira bwana Issaka Dangnossi avuga ko abasirikare ba MONUSCO bavuye mu Lusenda bamwe bazajyanwa mu Bijombo abandi bajyanwe Baraka. Akomeza kuvuga ko basize bemereye abaturage b'aho ko bazabubakira ikiraro cya Lulinda ndetse na stade y’umupira w’amaguru.

Muri iyi myaka itanu Monusco yari imaze mu Lusenda hari ibikorwa yagiye ikorana birimo kurinda impunzi ibitero bwa Yakutumba ubwo mu mwaka wa 2017 by’ibasiraga akarere inkambi ya Lusenda iherereye mo.