Abantu batanu bishwe barashwe, abandi 9 bakomerekera mu gitero abarwanyi bakekwa kuba abo mu mutwe w’inyeshyamba za Gumino na Twirwaneho bagabye ku baturage bo mu Mikenke ho muri teritware ya Mwenga intara ya Kivu y’epfo.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Sosiyete sivile yo mu Mikenke, bwana Nixon Ecukwe avuga ko abo bantu bishwe mu ijoro ahagana saa ine ari abaturage bari basanzwe batuye muri centre ya Mikenke iri muri segiteri y’Itombwe kandi ko bishwe n’insorensore z’Abanyamulenge zo Muri Gumino na Twirwaneho.
Yagize ati « Gumino yateye umuhana wo mu Mikenke bica abantu batanu barimo abana 4 n’umugore umwe, inzu 15 zatwitswe naho abantu icenda barakomereka kuri ubu ntituzi aho abandi bantu bari.
Umuyobozi w’ingabo za Fardc zikorera mu Mikenke, Colonel Ekembe André wavuganye n’ijwi ry’Amerika, yemeje ko hari abaturage batanu bo mu Mikenke baraye bishwe n’inyeshyamba za Twirwaneho.
Twagerageje kuvugisha umutwe w’inyeshamba za Twirwaneho nawo ushirwa mu majwi igisirikare ndetse na sosiyete sivile ko ari wo wishe abo abaturage telefone zabo ntizanyura mo.
Colonel Shyaka Nyamusaraba, umuyobozi w’inyeshyamba za Gumino ahakana ko nta bitero bagabye kuri abo baturage bo mu Mikenke kuko aho abo baturage baguye ari kure naho bakorera.
Aba baturage batuye mu Mikenke bavuga yuko batewe ubwoba n’uburyo abantu bakwicirwa hafi y’ibirindiro by’ingabo za Kongo ariko nti batabarwe. Gusa colonel Ekembe André ugenzura ingabo za Kongo muri ako karere avuga ko batangije amatohoza yo gushaka kumenya impamvu abo baturage batatabawe n’igisirikare ubwo baterwa.
Umuvugizi w’ingabo za Kongo muri aka karere, Major Dieudonné Kasereka mu itangazo yasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi yavuze ko impamvu ingabo zitatabaye n’injoro zirinze ko zishobora kwitiranya umwanzi n’abaturage.
Aho mu mu Mikenke, mu birometero bigera kuri 50 na Centre ya Minembwe kuva mu mwaka wa 2020 ibitero by’imitwe yitwaje ibirwanisho byibasira abaturage, impunzi ziri mu nkambi ndetse n’abasirikare bahakorera muri iyo centre ya Minkenke.