Covid 19: Mu Rwanda Abaturage Bishimiye ko Amasaha y'Akazi Yongerewe

Leta y'u Rwanda yongeye gushyiraho ingamba shya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Mu nama y'abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu w'iki cyumweru iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko izo ngamba nshya zizamara ukwezi kumwe hakabona kujyaho izindi ngamba.

Muri izo gamba igaragara cyane ishingiye ku mpinduka y'amasaha y'imikorere mu gihugu hose. Mu gihe ibikorwa byahagararaga saa tatu z'ijoro ndetse abantu bose bikabasaba ko saa yine z'ijoro baba bageze mu ngo zabo, mu ngamba nshya ibikorwa birimo iby'ubucuruzi bizajya bifunga saa tanu z'ijoro naho abantu bose bagere mu ngo zabo saa sita z'ijoro.

Ni ingingo yashimishije abanyarwanda batari bake. Murabyumva mu kiganiro kigufi umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yagiranye n'abakorera imirimo itandukanye mu mujyi wa Kigali.

Your browser doesn’t support HTML5

Barashima ko Amasaha yo Gukora Yiyongereye