Abategetsi bo muri Nijeriya bemeje ko umuntu wa mbere wanduye Virusi ya Corona yagaragaye muri icyo gihugu. Ni we wa mbere wanduye iyo ndwara ugaragaye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Abahanga mu by’ubuvuzi baravuga ko iyi ndwara ishobora kwibasira bikomeye umugabane w’Afurika kubera ko inzego z’ubuvuzi zishobora kunanirwa.
Uwanduye iyo ndwara wa mbere muri Nijeriya ni Umutaliyani uhakorera wagarutse muri icyo gihugu muri iki cyumweru akubutse mu mugi wa Milan mu Butaliyani. Ubu aravurirwa mu bitaro byo mu mugi wa Lagos. Kuba iyi ndwara igeze muri Nijeriya byatumye havuka ubwoba ko ishobora kwibasira imigi ituwe cyane muri Afurika.
Mu Misiri no muri Alijeriya hamaze kugaragara abanduye virusi ya corona ariko yari itarakwira ku mugabane w’Afurika wose. Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, araburira ibihugu byose ko nta na kimwe gikwiriye kwibeshya ko iyi ndwara itakigeramo.