Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasaba igifungo cya burundu no kwamburwa uburenganzira bwose kuri Bwana Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na Col Jean Pierre Nsekanabo wakoraga ibikorwa by’ubutasi muri uwo mutwe. Bararegwa ibyaha bitandatu byiganjemo iby’iterabwoba no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Abaregwa bombi basabirwa ibihano, bari bicaranye n’ababunganira mu cyumba cy’urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, bitandukanye n’uko imanza nyinshi ziburanishwa muri iki gihe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo COVID-19.
Kuri ibi bihano bisumba ibindi kuremera mu mategeko y’u Rwanda. Yaba Ignace Nkaka bakunze kwita “Laforge Fils Bazeye” ndetse na Col Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita “Abega Camara”, nta marangamutima adasanzwe bagaragaje bakimara kumva ubusabe bw’ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ari ibyaha biremereye bakoze mu buryo bugize impurirane mbonezamugambi. Bwasobanuye ko byagize ingaruka zikomeye ku Rwanda kuko byahitanye abaturage b’abasivili, bikomeretsa abandi byangiza n’imitungo yabo.
Bahawe ijambo, abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR bongeye kwibutsa urukiko ko nta bubasha bari bafite muri uwo mutwe, ku buryo hari uwari gukora icyaha bakakimuryoza. Basobanura ko icyo bemera ari uko bawubayemo ariko batagize uruhare rwo kuwushinga kandi ko nta byaha baregwa nka gatozi.
Ignace Nkaka, wavugiraga uwo mutwe, yabwiye urukiko ko ibyo yavugaga ari amabwiriza yahabwaga n’abakuriye umutwe wa FDLR. Yasabye urukiko kumuha amahirwe agasubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’abandi bahoze muri uwo mutwe bahawe ayo mahirwe batarinze kuburanishwa mu nkiko.
Asaba ko igihe urukiko rwaramuka rubibonye ukundi rwazazirikana ko mu myiregurire ye, Nkaka atahwemye kwicuza no gusaba imbabazi ko yabaye mu mutwe wa FDLR. Akavuga ko yazinutswe kuzasubira mu cyitwa umutwe cyose urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yabwiye urukiko ko nyuma yo gufatwa yafashije ubutabera no gutanga amakuru yari akenewe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Nkaka yavuze ko yizeje umukuru w’u Rwanda Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange ko igihe yaramuka asubijwe mu muryango nyarwanda yafatanya n’abandi, mu Magambo ye, “Kubaka igihugu gifite ishema mu ruhando mpuzamahanga”. Ati: "Uwari Sawuri yahindutse Pawulo”. Yabwiye urukiko ko afite icyizere ko rumugaragariza ubushake n’ububasha mu kumuha ubutabera.
Ku bireba Col Jean Pierre Nsekanabo alias “Abega Camara” wakoraga ubutasi muri FDLR na we ari mu murongo nk’uwa mugenzi we Nkaka ku byaha aregwa no mu buryo yiregura. Uyu na we, asaba inyoroshyacyaha akagabanyirizwa ibihano cyangwa agasubikirwa igifungo. Col Nsekanabo na mugenzi we banasaba ko urukiko rushobora kuzashingira ku rubanza rwa Tharcisse Nditurende na Noheli Hitiyaremye bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR bakaza gufatwa bagahabwa igihano gito. Bagasaba ko na bo byabagendekera bityo muri uru rubanza.
Ababunganira mu mategeko barimo Me Milton Nkuba na bo ntibagiye kure y’ibivugwa n’abaregwa. Bashimangira ko ubushinjacyaha burega aba bagabo babiri bushingiye gusa kuba barabarizwaga mu mutwe wa FDLR. Bagasanga ibindi byose bivugwa nta shingiro byagombye guhabwa.
Abo banyamategeko bavuga ko ubushinjacyaha nta mwihariko bugaragaza mu rwego rw’ubuyobozi ku baregwa uretse kuba bavuga ko uwo mutwe wagabye ibitero ku Rwanda. Bagasaba ko byateshwa agaciro bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Na bo bibutsa ko nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo bombi ibintu byarushijeho guhinduka neza kubera amakuru batanze ku nzego z’umutekano abarwanya ubutegetsi bakarushaho gufatwa. Bakavuga ko ubushinjacyaha ari bwo bufite inshingano zo kugaragaza ibimenyetso simusiga ku byaha burega Nkaka na Col Nsekanabo. Babasabira ko igihe urukiko na none rwaramuka rubibonye ukundi rwazabahanisha igihano gihura n’igihe bamaze bafunzwe.
Umucamanza ukuriye inteko iburanisha mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yashimiye impande zombi uko zitwaye mu miburanire abibutsa ko nta we yaniganye ijambo. Yatangaje ko ari urubanza ruzafata igihe kubera ubunini bwarwo.
Aba bagabo bombi Bwana Ignace Nkaka alias “Laforge Fils Bazeye “wahoze avugira umutwe wa FDLR na Col Jean Pierre Nsekanabo alias “Abega Camara" wakoraga ubutasi muri FDLR, ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo iby’iterabwoba, kugirira nabi ubutegetsi buriho, Gukwiza impuha zigamije kwangisha leta mu bihugu by’amahanga, ubugambanyi no kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
Ni ibyaha bishingira ku bitero uwo mutwe wagiye ugaba mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane mu gace k’Uburengerazuba n’amajyaruguru bikica abaturage b’abasivili bikabakomeretsa, bikangiza n’ibyabo. Mu mwaka wa 2018 ni bwo bombi batawe muri yombi ku mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Uganda. Baregwa ko bafashwe bavuye i Kampala mu nama zo kugambanira ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Icyemezo kuri uru rubanza kizafatwa ku itariki ya 15/12 uyu mwaka