Kuri uyu wa gatanu Guverineri w'intara yUburengerazuba mu Rwanda na Buramatari w'intara ya Cibitoke bagiranye ibiganiro ku mupaka wa Ruhwa uhuza ibihugu byombi. Ni ibiganiro byabereye mu muhezo w'itangazamakuru abategetsi bombi bavuze ko bigamije kunoza imikoranire no gukemura amakimbirane ashingiye ku mikoreshereze y'uruzi rwa Ruhwa bisangiye.
Ni byo biganiro bya mbere bihurije hamwe abategetsi b'izi ntara zombi kuva imibanire hagati y'u Burundi n'u Rwanda yazamo agatotsi ubu hashize hafi imyaka 6.
Abategetsi bombi baganiriye ku mikoranire y'inzego z'ibanze mu ntara zombi, hagamijwe gukumira iyambuka rinyuranyije n'amategeko n'ibindi byaha nyambukiranyamipaka.
Bimwe mu bibazo aba bategetsi bavuze ko bashoboye guhurizaho no kubonera igisubizo, ni ikijyanye n’amakimbirane ashingiye ku mikoreshereze y'uruzi rwa Ruhwa ishyamiranya abatuye ku mpande zombi z'umupaka.
Bombi bemeranyije ko hari ibikorwa byo kugomerera amazi yarwo no kuyayobya byakorwaga n’abaturage bo ku mpande zombi bagamije kwagura imbibi za buri ruhande mu buryo butemewe.
Ibiganiro by’aba bategetsi bije bikurikira ikindi gikorwa cyo guhererekanya Abarundi babiri bakekwagaho icyaha cy'ubujura bakoreye i Bujumbura mu Burundi bagahungira mu Rwanda. Icyo nacyo cyahurije inzego zishinzwe kugenza ibyaha ku mpande zombi aha ku mupaka wa Ruhwa mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka.
Ni nyuma kandi y'ibindi biganiro byaherukaga guhuza Guverineri w'intara y'Amajyepfo mu Rwanda na Buramatari w'intara ya Kayanza mu Burundi nabyo byabaye mu ntangiriro z’uko kwezi kwa munani.
Bishobora kumvikana nk'ibica amarenga ku kongera kuzahura umubano kw'ibi bihugu bituranyi no gufungura imipaka ibihuza imaze imyaka igera kuri 6 ifunze. Icyo ni nacyo abaturiye iyo mipaka bifuza, nk’uko aba bo mu Bugarama mu karere ka Rusizi babibwiye Ijwi ry’Amerika.
Ni ikifuzo basangiye kandi na bagenzi babo bo hakurya mu Rugombo mu ntara ya Cibitoke.
Nubwo abategetsi b’intara za Cibitoke mu Burundi n’Uburengerazuba mu Rwanda bumvikanisha ko uku guhura kwabo mu biganiro ari bimwe mu byafasha kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, babwiye itangazamakuru ko icyo kibazo kitari ku rwego rwabo.
Mu byo abategetsi b’izi ntara bumvikanyeho harimo inama zizajya zihuza abayobozi b’ibanze bo ku mpande zombi buri mezi atatu, ndetse izizajya zibahuriza hamwe bo ubwabo buri mezi atandatu cyangwa se ikindi gihe byabaye ngombwa.
Nkibutsa ko kuva mu mwaka w’2015, ubwo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu Burundi imipaka ihuza ibi bihugu byombi ifunze. Kuva icyo gihe kugeza ubu, ibihugu byombi bishinjanya gucumbikira abahungabanya umutekano ku mpande zombi.
Bimwe mu by’ibanze abategetsi bakuru b’u Burundi bavuga basaba u Rwanda mu kuzahura uwo mubano, harimo no kohereza abahungiye muri icyo gihugu gituranyi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa kugira ngo baburanishwe n’ubutabera bw’u Burundi.
Your browser doesn’t support HTML5