Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon ahangayikishijwe n’ubwicanyi bukomeje mu gihugu cy’Uburundi bishingiye ku bibazo bya politike Uburundi burimo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Ban yavuze ko mu byumweru bishize, hafi buri munsi hatoragurwa imirambo y’abantu bishwe urwagashinyaguro mu duce dutandukanye tw’umurwa mukuru Bujumbura.
Kuri uyu wa gatanu Welly Nzitonda umwana wa Claver Mbonimpa umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), yiciwe i Bujumbura, nyuma yuko yari yatawe muri yombi na polisi.
Uyu muhungu abaye uwa kabiri wo mu muryango wa Mbonimpa wishwe mugihe kitarenze ukwezi.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye yamaganye kandi amagambo akoreshwa n’abamwe mu bayobozi b’Uburundi, amagambo avuga ko, agamije kuryanisha no guhembera urwango mu banyagihugu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere I New York hazaterana inama y’akanama k’amahoro n’Umutekano yiga ku bibera mu Burundi.
Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gukurikiranira hafi ibibera mu gihugu cy’Uburundi nyuma yuko umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza atanze igihe ntarengwa ku bafite intwaro ngo bazitange, bitaba ibyo Polisi igakoresha imbaraga zose ifite mu kuzibambura.
Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) Fatou Bensouda nawe yasohoye itangazo avugako abatiza umurundi imvururu zikomeje mu Burundi bashobora kuzakurikiranwa n’urwo rukiko.
Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zatangaje ko zitewe impungenge n’ukwiyongera kw’ihohoterwa rikorerwa abarundi, amagambo atari meza akoreshwa n’abari muri Guverinoma, n’ubwicanyi.
Ibyo byatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni, Samantha Power
Ambassaderi Power yasabye abategetsi mu Burundi guha uburenganzira abagenzuzi b’akanama k’uburenganzira bwa muntu n’umutekano mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe kugirango bakore iperereza ku bibera mu Burundi.
Yasabye Uburundi kandi kwemera bukajya mu biganiro by’amahoro bihagarariwe n’umuryango mpuzamahanga