Benin: Abarwanyi ba Kisilamu Bahitanye Abantu Babiri mu Majyaruguru

ikarita yerekana igihugu cya Benin

Igisirikare cya Benin cyavuze ko abantu babiri bishwe abandi benshi bagakomereka ubwo abarwanyi ba Kisilamu bagabaga igitero ku birindiro by’ingabo mu majyaruguru y’igihugu mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu.

Icyo gitero cyabereye mu ntara ya Porga, ni icya kabiri muri iki cyumweru, nyuma y’uko abarwanyi bateye abasilikare bari kw’irondo muri deparitoma ya Alibori kuwa kabiri mu gitondo nk’uko byavuzwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo, Koloneli Fructueux Gbaguidi mw’itangazo ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters byabonye.

Yavuze ko umujihadiste umwe yishwe n’abasilikare mu gitero cyo kuwa kabiri. Yongeyeho ko undi mu bateye yapfuye mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu.

Ibitero by’abarwanyi bikunze kuba muri Benin, ariko imitwe ikorana na al Qaeda na Leta ya Kisilamu bibera cyane mu bihugu bituranyi ku gice cy’amajyaruguru, Burukina Faso, na Nijeri kandi ibitero shuma byariyongereye mu majyepfo.

Urugomo rwa kisilamu rwogogoje igice kinini cy’akarere ka Saheli mu burengerazuba bw’Afurika no mu bihugu nka Benin, Togo, Cote d’Ivoire na Ghana byakunze kuryamira amajanja kubera abarwanyi bagerageza kwagura ubutaka bariho berekeza mu kigobe cya Gineya.

Mu nyandiko ye, uyu umwofisiye mu gisilikare, Gbaguidi, yagize ati: “Ikigeragezo gishya kitwibutsa mu maraso n’umubabaro ko ishyamba atari ryeru nta kubishidikanyaho”.

Benin ntiyavuze ibijyanye n’ibitero bya kisilamu kuva mu 2019, ubwo ba mukerarugendo babiri b’abafaransa bashimutirwaga muri pariki y’igihugu nyuma bakaza kujyanwa n’abarwanyi muri Burkina Faso.

Togo, igihugu gituranyi, mu kwezi gushize cyavuze ko cyasubije inyuma igitero hafi y’umupaka w’amajyaruguru. Cyari icya mbere byari biketswe ko ari icya kisilamu mu gihugu.

Reuters