Bamukerarugendo Bariko Barahungishwa muri Indonesia

Bamwe muri ba mukerarugendo mu kibanza cabereyemwo Nyamugigima

Muri Indoneziya bari mu bikorwa byo guhungisha bamukerarugendo basaga 1,000 barokotse umutingito umaze guhitana abantu bagera ku 100.

Biravugwa ko abandi bantu barenga 200 bakomerekejwe nawo.

Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bikurikirana iby’imitingito, byavuze ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 6.9 ubera mu bilometero birenga 10, munsi y’ubutaka mu mujyi wa Lombok.

Uwo mutingito wumvikanye no mu birwa bisurwa cyane n’abamukerarugendo bya Gili, Bali na Sumbawa.

Indege ya Indoneziya Garuda yongereye ingendo zayo mu mujyi wa Lombok mu rwego rwo korohereza bamukerarugendo bifuza gutaha.

Sutopo Purwo Nugroho, uvugira ibiro by’igihugu bishinzwe ibiza yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Mu cyumweru gishize, umutingito uri ku gipimo cya 6.4 na none wari wahitanye abantu 17 mu mujyi wa Lombok.

Igihugu cya Indonesia gikunze kwibasirwa cyane n’imitingito kubera akarere icyo gihugu kaherereyemo karimo ibirunga byinshi .

Mu mwaka wa 2004, umutingito ukomeye muri Indoneziya wateje Tsunami yahitanye abantu barenga 230,000 mu bihugu bitandukanye.