Ministeri y’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abakozi bayo babiri bakoraga mu byo gukumira icyorezo cya Ebola biciwe mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Hari hashize amezi baterwa ubwoba.
Abakozi ba ministeri y’ubuzima kandi batangaje ko umurwayi wa Ebola yagaragaye bwa mbere mu mugi wa Goma hafi y’umupaka icyo gihugu gihana n’u Rwanda. Uwo mugi utuwe n’abantu barenga miliyoni 2.
Abategetsi bavuze ko umurwayi basanze yaranduye iyo ndwara ari umu pasitoro wari waje muri bisi ivuye i Butembo, umwe mu migi yazahajwe na Ebola. Yageze i Goma ku cyumweru bahita bamujyana aho bavurira abanduye indwara ya Ebola.
Abashinzwe inzego z’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baravuga ko uwo murwayi yahise amenyekana kandi n’abo bazanye mu modoka bakaba bazwi, impungenge ko iyo ndwara yakwirakwira mu mugi wa Goma zagabanutse.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko umushoferi w’iyo bisi n’abandi bagenzi bari bayirimo bahawe inkingo za Ebola kuri uyu wa mbere
Ebola imaze guhitana abantu 1600 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ingamba zo kuyirinda zakomeje gukomwa mu nkokora n’ubugizi bwa nabi bukorerwa abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Hari na bamwe mu baturage badakurikiza amabwiriza yo kujyana abo mu miryango yabo abanduye iyi ndwara kwa muganga cyangwa kudakurikiza amabwiriza yagenwe mu gushyingura abahitanywe n’iyi ndwara.