Amerika Yijeje Isirayeri Ubufatanye mu Bibazo Bafitanye na Irani

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo, yongeye gushimangira ubufatanye bw’igihugu cye na Israel mu kibazo ibihugu byombi bifitanye na Irani.

Hari mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu kuri uyu wa gatanu, mu gihe hari impungenge ko ikurwa ku rugerero ry’ingabo z’Amerika muri Siriya rishobora guha urwaho Tehran ikabaca mu rihumye.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa itsinda ry’abahagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika riyobowe na Visi Perezida Mike Pence ryumvikanye na Turukiya ko ihagarika mu gihe cy’iminsi itanu ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya ingabo z’aba Kurdes mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Siriya.

Turukiya yagabye ibitero mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Siriya nyuma yaho Leta zunze ubumwe z’Amerika ikuriyeyo zimwe mu ngabo zayo. Turukiya ifata abarwanyi b’aba Kurds nk’abafatanije n’abakora iterabwoba muri Turukiya.

Isirayeli yamaganiye kure iryo gabwa ry’ibitero, Ministri w’Intebe Benjamin Netanyahu avuga ko ari itsembabwoko ririmo gukorerwa aba Kurdes. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika Mike Pompeo arerekeza i Buruseli mu Bubiligi aho agirana ibiganiro na Jenerali Jens Stoltenberg, Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa gisirikare wo gutabarana hagati y’Amerika ya ruguru n’Uburayi (OTAN).