Abategetsi bakuru muri guverinema ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika barageza kuri bamwe mu bagize inteko ishingamategeko amakuru ku bitero ingabo za Irani zaba ziteganya kugaba mu burasirazuba bwo hagati.
Abaza gutanga ayo makuru barimo ministiri w’ububanyi n’amahanga Mike Pompeo, ministiri w’ingabo w’agateganyo Shanahan na Jenerali Joseph Dunford umugaba mukuru w’ingabo.
Ibi bibaye nyuma y’uko bamwe bayobozi b’Amerika bagaragaje urwikekwe ko Irani yaba ariyo yagabye ibitero ku bigega bya peteroli bya Arabiya Sawudite.
Kuwa mbere perezida Trump yumvikanye yihanagiriza Irani ayishinja ubushotoranye. Yavuze ko Irani izahura n’akaga gakomeye k’inguvu z’igisilikali cy’Amerika nibadahagarika ubushotoranyi.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Mohammad Javad Zarif yashinje perezida Trump guhembera jenoside amwibutsa ko abanya-Irani badakangwa ko n’abandi babigerageje batigeze babigeraho.
Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse kohereza ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Irani ku nyungu z’Amerika no ku nshuti zayo.
Ubwo bwato buzwi nka USS Abraham Lincoln, bwahagurukanye n’ibindi bikoresho bya gisilikari birimo indege z’intambara n’abasarikali barwanira mu mazi bagera ku 6,000.