Guverinoma ya Perezida Joe Biden iratangaza ko igiye gusuzuma neza ibihano Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi b'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, CPI.
Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize, ni bwo uwari perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rishyiraho ibihano ku bayobozi bamwe na bamwe ba CPI, barimo umushinjacyaha mukuru Fatou Bensouda, n'imiryango yabo. Birimo kubima viza no gufatira imitungo bashobora kuba bafite muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Intandaro y'ibi bihano ni anketi urukiko rwafunguye ku birego by'ibyaha by'intambara ingabo z'Afuganistani, Abatalibani, "cyangwa abasilikali bamwe ba Leta zunze ubumwe z'Amerika" bashobora kuba barakoze muri Afuganistani.
Uyu munsi, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yatangaje, mu nyandiko, ko guverinoma ya Perezida Joe Biden igiye "gusuzuma yitonze" iby'ibi bihano kugirango irebe "igishobora gukurikiraho, n'ubwo bwose hari byinshi Leta zunze ubumwe z'Amerika itumvikanaho na CPI."
Asobanura ko Leta zunze ubumwe z'Amerika yifuza ko CPI yivugurura kugirango ibashe "kuzuza neza inshingano zayo zo guhana no gukumira amahano y'ubwicanyi." Yongeyeho ko Leta zunze ubumwe z'Amerika ishobora kandi gufatanya na CPI "rimwe na rimwe cyane."
Leta zunze ubumwe z'Amerika ntiri mu banyamuryango ba CPI.