Mu gihe abakunzi b’umukino w’Intoki wa Basketball hirya no hino ku isi bategereje n’igishyika kinshi irushanwa rishya rya Basketball Africa League rizabera mu Rwanda kugera kuri iki cyumweru tariki ya 16 y’ukwezi kwa 5, hamaze kwemezwa ubufatanye bw’umwihariko hagati y’Ijwi ry’Amerika n’Ubuyobozi bwa Basketball Africa League hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, (NBA) mu ntumbero yo gutangaza ku isi yose ibi birori by’irushanwa rizaba rikinwe ku nshuro ya mbere mu mateka.
Itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bwa BAL rirasobanura ko ku rutonde rw’ibitangazamakuru bizasakaza iyi mikino ya BAL, Ijwi ry’Amerika iri ku ruhembe rw’imbere. Muri ubu bufatanye bw’imbonekarimwe, Ijwi ry’Amerika rizatangaza imikino 24 mu buryo bw’ako kanya (retransmission en direct mu rurimi rw’Igifaransa cyangwa live mu Cyongereza). Hazifashishwa indimi 6 mu zisanzwe zikoreshwa n’iki gitangazamakuru cyanyu ari zo Icyongereza, Igifaransa, Igiportugais, ururimi rwa Wolof, Ikibambara, tutibagiwe n’Ikinyarwanda/Ikirundi, Radiyo Yacu. Tuboneyeho kubararika, kuzakurikira umukino w’ikubitiro hagati ya Patriotes Basketball Club yo mu Rwanda na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya kuri iki cyumweru guhera i saa kumi zuzuye z’igicamunsi muri Kigali Arena i Remera.
Nta gukuraho urushinge kuko itsinda ry’abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika ririmo gushyira ibintu byose ku murongo kugira ngo uwo mukino ufungura ndetse n’indi izakurikiraho izashobore kubageraho irimo kuba, mu buryo buyunguruye buzira amakaraza. Usibye gutambutsa iyi mikino ya Basketball Africa League kuri radiyo, Ijwi ry’Amerika rizifashisha n’izindi nzira z’ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi na telefoni ngendanwa kugira ngo inkuru zose zifite aho zihuriye n’iyi mikino ya BAL zisakare mu mpande zose z’isi.
Mu kwishimira uyu musanzu w’ibitangazamakuru bikomeye birimo Ijwi ry’Amerika Mudatenguha, Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall aratumira abafana ngo bazakurikire iyi mikino kugira ngo birebere ubuhanga n’impano Afurika itunze, muri uyu mukino wa Basketball uri mu ya mbere ikunzwe ku isi.
Twabibutsa ko amakipe 12 ari yo agiye guhatana muri iri rushanwa rya BAL rizamara ibyumweru bibiri. Agabanyije mu matsinda 3. Itsinda rya mbere ririmo Patriotes yo mu Rwanda, Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, US Monastir yo muri Tuniziya na Gendarmerie Nationale yo muri Madagascar. Irya kabiri rigizwe na Petro de Luanda yo muri Angola, Forces Armées et Police yo muri Kameruni, AS Police yo muri Mali n’AS Salé yo muri Maroke. Mu itsinda rya 3 dusangamo Zamalek yo mu Misiri, Groupement Sportif des Petroliers yo muri Aljeriya, AS Douanes yo muri Senegali na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.
Ni amahitamo meza ku ishyirahamwe National Basketball Association (NBA) ndetse na Basketball Africa League (BAL) kwifashisha itangazamakuru ry’ubukombe nk’Ijwi ry’Amerika, dore ko n’ubusanzwe uwanga gutenguhwa atuma mukuru.