Kandida w'ishyaka ry'Abademokarate Joe Biden amaze kurenza amajwi amuha intsinzi yo kuyobora Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ibyo bigaragaye Biden yegukana amajwi 20 yo muri Leta ya Pennsylvania yari igihatanirwa kugeza mu kanya gato gashize. Ubu yose hamwe, Joe Biden afite amajwi 273, mu gihe Donald Trump afite amajwi 214.
Ubwo yavugiraga mu mujyi wa Wilmington muri leta ye ya Delaware mw’ijoro ry’ejo kuwa gatanu, yari yagaragaje icyizere cy’uko azatsinda amatora, mu gihe amajwi akomeje kubarurwa muri leta zikomeye. Yahise yihutira kunga igihugu cyacitsemo ibice bishingiye kuri politiki. Yongeye no gusaba abanyamerika kwihangana, bagategereza ko amajwi yabo bose abarurwa.
Kuri Perezidansi y’Amerika ho, Donald Trump ejo kuwa gatanu ntiyigaragarije abaturage, ariko yasohoye itangazo rye avuga ko “amajwi atanyuze mu mategeko atagomba kubarurwa”.
Yasubiyemo ibyo yavuze kuwa kane byerekeye amajwi y’abatoye bakoresheje uburyo bw’iposita, abenshi batoye Biden. Trump akavuga ko Abademokarate ngo barimo kumwiba amajwi. Ariko nta kimenyetso atanga.
Abanyamategeko be batangiye gutanga ibirego mu nkiko, basaba ko ibarura ry'amajwi rihagarara cyangwa se rigasubirwamo muri leta zimwe na zimwe. Avuga ko yiteguye kuzamura imanza kugera no mu Rukiko rw'Ikirenga bibaye ngombwa. Abacamanza bamaze gutera utwatsi ibirego bye muri leta ebyiri.
Uko amategeko abiteganya, impaka za nyuma y’amatora mu nkiko, zigomba kuba zakemutse bitarenze taliki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa 12.