Kongo n'Umutwe wa M23 mu Biganiro by'Amahoro

Imodoka y'intambara mu burasirazuba bwa Kongo

Ibiganiro by’amahoro hagati ya guverinoma ya Republika Iharanira demokrasi ya Kongo n’umutwe wa M23 biteganijwe gusubukura taliki ya karindwi y’ukwa mbere mu mwaka wa 2013.

Abahagarariye impande zombi zishyikirana, kimwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, bageze I Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.

Cyokora, mu kiganiro yagiranye na Etienne Karekezi, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Lucie Umukundwa uri I Kampala avuga ko hari byinshi impande zombi zitumvikanaho.

Your browser doesn’t support HTML5

Leta ya Kongo na M23 mu biganiro i Kampala