Afurika y'Uburengerazuba Igiye Kwugara Imipaka Ihana na Mali

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bigiye gufunga imipaka yabyo n’igihugu cya Mali, bicane umubano wa dipolomasi kandi bishyireho ibihano bikaze mu rwego rw’ubukungu bitewe no gutinda gukoresha amatora nyuma ya Kudeta ya gisilikare.

Ibihugu 15 bigize iryo tsinda, byabitangaje ejo ku cyumweru, bivuga ko kudakoresha ayo matora, ari “ibintu bitemewe”. Ingamba nshya z’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, zigaragaza ko uyu muryango ukomeye kw’ijambo ryawo mu bireba Mali, aho abayobozi bayo b’inzibacyuho bari bifuje kuzakoresha amatora mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2025, aho kuba muri uku kwezi gutaha kwa kabiri, nk’uko mbere bari babyumvikanyweho n’iryo tsinda ry’ibihugu.

Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, umuryango wa CEDEAO wavuze ko usanga ingengabiye y’amatora, inzirabacyuho yifuza, kugirango hasubireho ubuyobozi bugendera kw’itegeko nshinga, itemewe na gato.

Iyi gahunda “icyo isobanuye gusa ni uko guverinema y’inzibacyuho ya gisilikare itemewe n’amategeko, izafata abaturage ba Mali ho ingwate”. Ibi byavuzwe na CEDEAO.

Uyu muryango wanavuze ko wemeranyijwe gushyiraho ibindi bihano bifite ingaruka z’ako kanya. Ibyo birimo gufunga imipaka y’ubutaka n’iy’ikirere n’igihugu cya Mali, guhagarika ibikorwa by’imali bidakenewe cyane, gufatira imitungo ya Leta ya Mali iri mu mabanki ya CEDEAO no gukura ba Ambasaderi babyo i Bamako.

Hagati aho urugaga rushinzwe ifaranga ry’akarere UEMOA rwategetse ko ibigo byose by’ubukungu bikorera muri uyu muryango, bihita bihagarika Mali mu muryango, bikabuza iki gihugu kugera kw’isoko ry’amafaranga ry’akarere.

Guverinema y’inzibacyuho ya Mali yavuze ko yatangajwe n’icyo cyemezo. Mu gusubiza, yumvikanishije ko ifunga impande zayo z’umupaka n’ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO, guhamagaza abambasaderi bayo no gukoresha uburenganzira bwayo, igasuzuma ubunyamuryango bwayo muri CEDEAO no muri UEMOA (l'Union Economique et Monétaire Ouest Africaine).

Aboulaye Maiga, umuvugizi wa guverinema mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mw’itangazo yasomeye kuri televisiyo, yahamagariye abanyamali kuguma mu mutuzo, agira ati: “Guverinema yamaganye yivuye inyuma ibyo bihano byose bitemewe n’amategeko kandi bitanyuze mu mategeko”.

Reuters