Jacob Zuma wigeze kuba Perezida w'Afurka y'Epfo ubu akaba akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, yagaragaye mu rukiko hakoreshejwe ubuhanga bw’Iyakure, “video conference", asaba ko urubanza rwe rwakwigizwa inyuma.
Ifungwa rye mu ntangiriro z’uku kwezi ryateje imvururu zikomeye kurusha izigeze muri icyo gihugu kuva ingoma y'ivangura ryiswe 'Apartheid', ihirimye.
Nubwo leta yasubije umutuzo ahenshi mu mihanda, hari ubwoba ko kuba Zuma yongeye kugaragara imbere y’urukiko, bishobora gukurura indi myigaragambyo y’abambari be.
Zuma yahakanye ibyaha aregwa harimo icya ruswa n’icyo gukoresha nabi umutungo w’igihugu. Yavuze ko uguhigwa kwe hari politiki ibyihishe inyuma. Amaze imyaka irenga 10 agerageza guhunga ubutabera.
Yambaye ikositimu y'umukara na karavati y’umutuku, Zuma nta kintu na kimwe yavuze, mu gihe umwunganira mu mategeko, Dali Mpofu, yasobanuye ko urubanza mu rukiko rukuru rwa Pietermaritzburg, rukwiye gusubikwa, Zuma akazitaba mu rukiko ku giti cye, aho kuburana hifashishijwe ubuhanga bw’Iyakure, “video conference”.
Mpofu yavuze ko Zuma atari yabasha kuvugana neza n’itsinda rye rimwunganira mu bijyanye n’amategeko, nyuma yo kwishyikiriza ubutegetsi mu gitondo cyo kw’italiki ya 8 y’uku kwezi kwa 7, ubwo yatangiraga igifungo cy’amezi 15.
Ababuranira Leta, uyu munsi kuwa mbere banze ibyo Zuma yasabye ko urubanza rwigizwa inyuma, bavuga ko ari andi mayeri, nk’uko bigaragara mu mpapapuro bagejeje ku rukiko.