Abakekwaho kuba abiyahuzi bateze igisasu giturikira ahari imbanga y’abantu ku kibuga cy’indege i Kabul muri Afuganistani. Abasivili bari bizeye guhungishwa n’indege zikorana n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ziri mu minsi ya nyuma y’ibikorwa byazo. Byateje akajagari ku kibuga.
Abategetsi b’Abatalibani bavuze ko haguye abantu batari munsi ya 13 barimo abana. Ibitaro by’imbagwa by’umuryango ufasha w’Abataliyani, birimo kuvura abantu barenga 60 bakomeretse. Ministeri y’ingabo y’Amerika, Pentagon yavuze ko abakozi b’Amerika bari mu bakomeretse.
Videwo yashyizwe ku rubuga rwa internet n’umunyamakuru wo muri Afuganistani, yerekana imirambo mu mivu y’amaraso ku mihanda, izengurutswe n’ibyangiritse.
Umuvugizi wa Pentagon, John Kirby, yanditse ku rukuta rwa Twitter, ahamya ko igisasu cyaturikiye kw’irembo ry’ikibuga, ryitwa Abbey cyataganywe ubuhanga ko cyahitanye abanyamerika n’abasivili. Yemeje ko ikindi gisasu byibura kimwe cyaturikiye kw’ihoteri yitwa Baron cyangwa hafi yayo avuga ko atari kure y’irembo rya Abbey ryo ku kibuga cy’indege.
Ntawahise yigamba itegwa ry’ibyo bisasu byaturitse, ariko Amerika n’incuti zayo, bakomeje gusaba abasivili kutegera ikibuga cy’indege uyu munsi kuwa kane, kubera igitero cy’ubwiyahuzi, abarwanyi ba leta ya kiyisilamu bakangishije ku bo bita abanzi bo mu burengerazuba n’ab’Abatalibani.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byahungishije abantu bagera mu 100,000 biganjemo Abanyafuganistani babafashije mu minsi 12 ishize. Cyakora bemeza ko abandi ibihumbi byinshi bazasigara inyuma, igihe itegeko rya Perezida Joe Biden rizaba ricyuye igihe kw’italiki 31 y’uku kwa munani, aho yateganyije ko abasilikare bose bazaba bavuye muri Afuganistani.
Abategetsi benshi b’Amerika bavuze ko icyo gisasu ari igitero cy’ubwiyahuzi. Uwabibonye i Kabul yabonye abagabo bakomeretse, abagore ndetse n’abana bategereje kuvurwa hanze y’ibitaro.
Ategetsi b’abatalibani bavuze ko abenshi mu batalibani barinze umutekano ku kibuga cy’indege, bari mu gakomeretse.
(Reuters)