Abongereza Basaba Kagame Kurekura Rusagara na Byabagamba

Col Tom Byabagamba (hagati) na Jenerali de Brigade Frank Rusagara wambaye imyenda y'icyatsi iburyo.

Abadepite batandatu bo mu nteko inshinga amategeko y’Ubwongereza basaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kurekura abofisiye bakuru babiri General Frank Rusagara na Colonel Tom Byabagamba.

Mw’ibaruwa banditse abo badepite uko ari batandatu barangajwe imbere na Baroness D’Souza wigeze no kuyobora sena y’Ubwongereza, bagaragarije Perezida Kagame ko batewe impungenge no kubona Général Franck Rusagara na Colonel Tom Byabagamba bakomeje gufungwa. Bamwibukije ko abo bagabo bombi bahesheje u Rwanda ishema mu mirimo bakoze.

Bibukije kandi ko ku itariki ya 31/03/2016, ari ho bahamwe n’ibyaha bari bakurikinweho: gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Kuri ibyo byaha, nk’uko byibutswa n’abadepite b’Abongereza, hiyongeraho guhisha nkana ibimenyetso byagombye gufasha ubugenzacyaha, kimwe ni icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, Colonel Tom Byabagamba akurikiranyweho.

Abo badepite kandi banibutsa ko n’ubwo Frank Rusagara yari umusivili, bitabujije ko yaciriwe urubanza n’urukiko rwa gisirikare. Bombi bakatiwe imyaka 20 y’igifungo kuri General Rusagara, na 21 kuri Colonel Byabagamba hakiyongeraho kwamburwa impeta za gisirikare. Aho hari ku rwego rwa mbere mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Your browser doesn’t support HTML5

Abongereza Basaba Kagame Kurekura Rusagara

Gukomeza Kubafunga Barwaye Bibongerera Ubumuga

Abadepite b’Abongereza bamenyesheje Perezida Kagame bati :”turi mu bishimira iterambere ry’u Rwanda muri iyi myaka isaga 30 ishize, cyane cyane intambwe yatewe mu kubaka u Rwanda rwa bose ntawe uhejwe. Bongeraho bati ariko: dutewe impungenge no kubona urukiko rwarahaye ibihano bidafite aho bihuriye n’ibyaha ku bantu bigaragara ko bafite ibibazo by’ubuzima”.

Ibaruwa y’abo badepite yungamo iti:” duhereye ku mpamvu z’ubumuntu, dusanga General Rusagara na Colonel Byabagamba bakwiye kurekurwa, kubera ko gukomeza kubafunga kandi bafite indwara bagombye kuba bivuriza hanze bibongerera ubumuga”.

Bibutsa Perezida w’u Rwanda ko General Frank Rusagara yagize ibyago agapfusha umufasha we ari muri gereza, abana bagasigara bonyine, bakaba batifuza kubona umubyeyi wabo akomeje gutikirira muri gereza.

Ibyaha byose Frank Rusagara na Tom Byabagamba baregwa byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki kuko bumvikanisha ko bazira ababo bahunze batagicana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urubanza rwabo rwasojwe mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ruzasomwa mu cyumweru gitaha ku itariki ya 15.

U Rwanda Rurasabwa kwerekana ko Rukurikiza Amahame ya Commonwealth

Mw'ibaruwa banditse, abadepite b'Abongereza barangiza bagira bati: “kurekura Frank Rusagara na Tom Byabagamba bizagaragariza Ubwongerza ndetse n’amahanga yose, ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bafunzwe igihe kirekire”.

U Rwanda ruri mu muryango wa Commonwealth uhuriweho n’ibihugu 53 bivuga ururimi rw’icyongereza. Mu mwaka wa 2013, uwo muryango wemeje amahamye ngenderwaho (Charter) mu izina ry’abaturage bawo, asaba buri gihugu kiwugize kubahiriza amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa kiremwa muntu, kwishyira ukizana no kutaniganwa ijambo no gushimangira ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Muri iki gihe, u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira umwaka utaha, mu kwezi kwa gatandatu, inama ya 26 y’abakuru b’ibihugu n’aba za leta z’uwo muryango.

Mu kwezi kwa 12 muri 2017, Akanana k’umuryango w’abibumbye gashinzwe abafunzwe bazira akamama, kari kemeje ko General Rusagara na Colonel Tom Byabangamba bafashwe mu buryo budakurikije amategeko mpuzamahanga. Bityo, kasabye ko barekurwa.

Si ubwa mbere kandi abanyamahanga basaba Leta y’u Rwanda kurekura imfunga za politiki. Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, abanyarwanda Kizito Mihigo na Victoire Ingabire bari bafunze barekuwe bahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda.

Naho umuyapolitiki Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Adelina Rwigara barekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa cumi 2018, nyuma mu kwezi kwa 12, Urukiko Rukuru rubagira abere.