Abayobya Amato muri Gabon Bishe Kapitene Bashimuta Abashinwa 4

Ikarata ya Gabon

Abayobya amato muri Gabon bateye amato ane aho yari ahagaze mu gice cy’umurwa mukuru w’igihugu, Libreville, bica umukapitene w’umunyagabon, bashimuta Abashinwa bane bakora muri ayo mato.

Ingabo zishinzwe umutekano za Gabon zifashijwe na polise mpuzamahanga hamwe n’ingabo zo mu karere barimo gushakisha abashimuswe hamwe n’ababatwaye.

Ubwato bumwe ni ubwa Satram, isosiyeti ya transiporo mu nyanja ifite icyicaro muri Gabon. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Assoiciated Press byatangaje ko uwo mukapitene yakoreraga Satram.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, navyo bivuga ko amato abiri muri ayo ane ari ubwa Sigapeche, isosiyeti Ubushinwa na Gabon bifatanyije. Niyo ikoresha abo bashimuswe.

Ubwato bwa kane bufite ibendera ry’igihugu cya Panama nk’uko AFP ikomeza ibivuga. Aho amato ahagarara i Libreville ntihakunze kugabwa ibitero. Cyakora bikunze kuba mu mazi azengurutse ikigobe cya Guinee.

Ibiro mpuzamahanga bishinzwe ibyo mu nyanja bivuga ko 82 kw’ijana by’ishimutwa bikorerwa mu mazi mu kigobe cya Gunee.