Abasilikali igihumbi bo mu ngabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagomba kuba batahutse bitarenze italiki ya 28 y’ukwezi kwa kabili gutaha.
Byemejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, urwego nshingwabikorwa, mu ibaruwa yandikiye umuryango w’abibumbye ejo kuwa gatatu.
Irasaba ONU gufatanya na AMISOM korohereza Uburundi gucyura abasilikali babwo.