Abanyamulenge bahunga ibitero bya Mai Mai mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo baravuga ko leta y'Uburundi yanze kubemerera kwinjira mu gihugu. Baravuga ko abakozi bashinzwe abinshira n'abasohoka ku mipaka babimira.
Bamwe muri bo bavuga ko bafite ibyangombwa by'inzira bibemerera kwinjira mu gihugu ariko kugeza ubu inzego zibishinzwe zitanabyakira ngo zibirebe.
Aba baturage barahunga ibitero by'abarwanyi ba Mai Mai bagabye mu Bibogobogo ho muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo kuva taliki ya 13 z'uku kwezi bica abantu barenga 15 batwika imihana irenga 13 ndetse banyaga amatungo abarirwa mu bihumbi.
Bamwe muri bo bavuga ko bamaze iminsi itatu bagerageza kwinjira mu Burundi banyuza ku mupaka wa Gatumbaa bagasubizwa inyuma. Hari abamaze kujya mu nkambi zo muri Uganda.
Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu baranenga ikumirwa ry'izi mpunzi. N'ubwo aba baturage bangirwa kwinjira ku mugihugu cy’Uburundi bavuga kuruhande rw’umupaka wa Kongo ho batabimira usibye ibyangombwa byinzira n’amafaranga y’igipimo cya Corona babasaba
Usibye aba baturage bo mu Bibogobogo barimo bahungira i Burundi babuze inzira hari abandi bahungira muri Uganda mu gihe abandi bakiri Baraka mu rusengero ndetse no mu Lusenda, Kafulwe, Kaku na Mutambala.