Kuri uyu wa gatanu, abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambije i Tunisi mu murwa mukuru wa Tuniziya bamagana Perezida Kais Saied. Ibi bigaragaza uburyo abadashyigikiye ko yafashe ubutegetsi, agahagarika Inteko Ishinga Amategeko amezi atanu ashize, biyongera. Baramwamaganira kuba yaratwaye ububasha bwa guverinema kandi agatangaza ko ashyize Itegeko Nshinga rishya mu itora rya Kamarampaka.
Imyigaragambyo yatumijwe kugira ngo ihurirane n’isabukuru y’imyivumbagatanyo yakuye ku butegetsi Zine al-Abidine Ben Ali, mu myaka 10 ishize. Uyu yari umuyobozi w’igitugu.
Ni yo Myigaragambyo ya mbere ibaye kuva Saied atangaje icyemezo cyari kimaze igihe gitegerejwe, kuwa mbere ushize, cyo gukomeza guhagarika Inteko Ishinga Amategeko undi mwaka. Abigaragambyaga batangiye guhurira hagati mu mujyi wa Tunis baririmba amagambo yo ukwishyira ukizana bavuga lo Leta ya gipolisi yarangiye
Jawhar Ben Mubarak, impuguke mu bijyanye n’itegeko nshinga, akaba n’impirimbanyi mu cyiswe "Citizens against the coup", bivuze abanyagihugu bwanya Kudeda, bishyize hamwe batabona ibintu kimwe na Saied agira ati: “Saied yashimuse igihugu, icyakabiri cy’umwaka kirashize, kandi arashaka kugishimuta undi mwaka".
Abashyigikiye Saied bake bateraniye hafi y’umuhanda witiriwe Habib Bourguiba, bafite amabendera ya Tunisiya. Ingabo zishinzwe umutekano nyinshi zoherejwe mu karere.
Uburyo bwo gukemura ibibazo bwatangajwe kuwa mbere, bukubiyemo Kamarampaka izaba kw’itegeko nshinga, mu kwezi kwa gatandatu. Ikazakurikirwa n’amatora y’abadepite mu mpera z’umwaka wa 2022. Ishyaka rinini mu nteko ishingamategeko rya Kiyisilamu, Ennahda, ryamaganye ihagarikwa ry’inteko ishinga amategeko undi mwaka.
Isabukuru y’imyivumbagatanyo mbere yizihizwaga kw’italiki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, italiki Ben Ali yahunzeho Tuniziya, hashingiwe ku bwumvikane hagati y’amatsinda yari afite uruhare mu myivumbagatanyo. Cyakora Saied yafashe icyemezo cyo guhindura iyo taliki, iba iya 17 y’ukwezi kwa 12, ubwo uwari umucuruzi w’imbuto, Mohammed Bouazizi yitwikiraga i Sidi Bouzid, nyuma yo gushyamirana n’umupolisi w’umugore ku bijyanye n’aho yacururizaga, biba imbarutso y’imyivumbagatanyo.
Reuters