Abanyarwanda n’Inshuti mu Muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 25

Umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ku Gisozi, Kigali, Rwanda 07/04/2019

Kw'italiki ya 7 y'ukwezi 4 umwaka wa 2019, isi yose yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye uyu muhango, aho bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside i Ruri ku Gisozi.

Imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’abakuru b’ibihugu barimo uwa chadi, uwa Nijeri uwa Congo Brazzaville, uwa Djibouti, Visi Perezida wa Nijeriya, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya.

Muri abo bayobozi harimo n’uwari uhagarariye Canada, n’uwari uhagarariye umukuru w’umuryango w’ibihugu by’i Burayi, hamwe n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe.

Aba bashyitsi bashyize indabo ku mva enye zishyinguyemo abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Habaye no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Uyu muhango wakomereje muri Kigali Convention Center aho umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ijambo ku bari bawitabiriye.

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside itatangiye ku munsi runaka, ko ifite amateka. Ati: “Nta na kimwe muri ibi byose byatewe n’ihanurwa ry’indege. Yavuze ko ibyo abanyarwanda banyuzemo, byabahaye imbaraga, ko ntawe ukwiye kwibeshya ku bushobozi bw’abanyarwanda.

N’ubwo uwo muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, witabiriwe n’abashyitsi baturutse hirya no hino kw’isi, usibye Uganda na Tanzaniya, nta kindi gihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje abo kugihagararira. Inkuru irambuye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi.

Your browser doesn’t support HTML5

Intumwa z’Amahanga Zifatanyije n’u Rwanda Kwibuka