Abimukira amagana b’abanyanijeriya bari baraheze muri Arabiya Sawudite baraye batahutse mu gihugu cyabo. Nijeriya ejo kuwa kane yakuye abo baturage bayo amagana muri Arabiya Sawudite, bari barahezeyo n’impushya zabo zararengeje igihe.
Aba mbere bururukiye ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Abuja bambaye amakanzu n’udupfuka munwa.Ibura ry’akazi n’ibibazo by’ubukungu ku gihe cy’imyaka ine byatumye abanyanijeriya ibihumbi bajya gushakira imilimo mu mahanga. Cyakora icyorezo cya virusi ya corona cyabagabanyirije amahirwe mu bindi bihugu yemwe n’inzitizi zashyizwe ku ngendo zituma bamwe batabasha kuva aho bari bari.
Videwo yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga muri ibi byumweru bishize yerekanaga abanyanijeriya bavuga ko bashyizwe mu nkambi muri Arabiya Sawudite amezi arenga atatu, mu gihe ibindi bihugu byakuye yo abaturage babyo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Guverinema kuwa mbere yari yavuze ko irimo kurebera hamwe n’abayobozi b’Arabiya Sawudite, uko abanyanijeriya 802 batahukanwa mu ndege ebyiri ejo kuwa kane n’uyu munsi kuwa gatanu.
Abike Dabiri-Erewa, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe abanyanijeriya baba hanze, kuwa gatanu w’icyumweru gishize yari yavuze ko kubasubiza muri Nijeriya byatinze kubera icyorezo cya COVID-19. Yasabye abanyanijeriya kutajya mu mahanga badafite ibyangombwa byuzuye kuko bitabaye ibyo ibintu bigorana.