Ubuhinde na Pakistani byatangaje ko umubare w’abanduye virusi ya corona wiyongereye cyane uyu munsi kuwa kane, biturutse ku bongeye kwandura muri leta z’ibyo bihugu zikize cyane kurusha izindi.
Mu ngamba zigamije kugabanya ikwirakwira rya COVID-19, Leta ya Punjab mu Buhinde, yongereye amasaha y’umukwabu y’ijoro mu turere icyenda kandi guverinema y’umujyi wa New Delhi watangaje ko inkingo zitangwa zigiye kwiyongera zikagera ku 125,000 ku munsi zivuye ku 40,000 zitangwa ubu.
Abayobozi muri leta ya Odisha y’Ubuhinde, basabye izindi nkingo kandi i Gujarat, aho minisitiri w’intebe Narendra Modi avuka, abayobozi bategetse ko amashuri mato n’ayisumbuye afunga mu turere umunani, kuzageza kw’itariki ya 10 y’ukwezi kwa kane.
Abategetsi mu Buhinde bamaganiye icyo cyorezo cyongeye kwaduka, ahanini ku kuba abantu baterana ari benshi kandi badashishikajwe no kwambara udupfuka munwa. Pakistani ivuga ko ubwoko bushya bwa virusi ya corona bwabonetse bwa mbere mu Bwongereza, bushobora kuba imwe mu mpamvu yatumye ubwandu bwiyongera.
Leta ya Maharashtra, irimo umurwa mukuru w’ubucuruzi Mumbai, yabonetsemo abantu 23,179 mu 35,871 banduye mu gihugu hose mu masaha 24 ashize. Kandi kuba virusi ikwirakwira vuba cyane mu bice birimo inganda byatumye bimwe mu bikorwa byazo bihagarara. Umubare wose w’abantu banduye mu Buhinde uhagaze muri miliyoni 11.47, ni nawo mubare uri hejuru nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Bresil.
Umubare w’abapfuye wavuye ku 172 ugera mu 159,126 nk’uko minisiteri y’ubuzima yabigaragaje uyu munsi kuwa kane. Pakistani irimo abantu 3,495 bemejweho virusi ya corona mu masaha 24 ashize. Ni bwo habonetse abantu benshi banduye ku munsi kurusha mbere, uhereye mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12. Umubare wose warenze 615, 000. Abapfuye bavuye kuri 61 bagera ku 13,717. Abenshi mu bantu bashya banduye, bari mu ntara nini cyane kandi ikize cyane ya Pakistani, Punjab. Ubuhindi na Pakistani bifite abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 57. Ni kimwe cya gatanu cy’abatuye isi. .