Abakuru b'Inteko Zishinga Amategeko z'Afurika mu Biganiro ku Mikorere

Perezida Kagame watangije inama ihuza abakuru b'inteko zishinga amategeko z'Afurika zikoresha ururimi rw'Icyongereza.

Abakuru b'inteko zishinga amategeko mu bihugu by'Afurika bikoresha ururimi rw'Icyongereza bateraniye i Kigali mu Rwanda kuganira ku bubasha n'ubudahangarwa by'inteko bayoboye n'uko zakemura ibibazo bitandukanye birimo ibyatewe na Covid 19.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye inama ihuza abo bayobozi yasabye abayitabiriye gushyiraho amategeko afasha ibihugu by’Afurika kubaka urwego rw’ubuvuzi ruhamye.

Yibanze ku biganiro biganisha ku kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko zishinga amategeko no kuvugurura uburyo bw’imikorere ikwiye by’umwihariko nyuma y’ingaruka.

Your browser doesn’t support HTML5

Kigali: Ibiganiro ku Mikorere y'Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika Ikoresha Icyongereza