Abahitanywe na Bombe z'Abiyahuzi muri Nijeriya Bageze ku 30

Hamwe mu higeze kugabwa igitero na Boko Haram mu 2018

Abantu 30 bahitanywe na bombe mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru muri Nijeriya. Izo bombe eshatu z’abiyahuzi zatewe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu. Abashinzwe ibiza batangaje ayo makuru, bavuga ko igitero cyagabwe n’umutwe w’intagondwa za kiyisilamu Boko Haram.

Abiyahuzi batatu baturikirije bombe zabo, i Kondua, mu bilometero 30 uvuye i Maiduguri mu murwa mukuru wa leta ya Borno, aho abafana b’umupira w’amaguru barimo kuwureba kuri televiziyo.

Usman Kachall umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi ku rwego rw’igihugu yavuze ko kugeza ubu umubare w’abapfuye wazamutse ugera kuri 30. Aravuga n’abandi bantu 40 bakomeretse.

Mbere byari byabanje kuvugwa ko icyo gitero cyamenye amaraso menshi muri uku kwezi, cyaguyemo abantu 17 ko cyanakomerekeje abandi 17.

Icyo gitero cyabaye mu ma saa tatu y’ijoro kw’isaha yo muri Nijeriya nk’uko bivugwa na Ali Hassan umuyobozi w’umutwe washyiriweho kwirwanaho muri uwo mujyi wa Kondua.

Nyiri icyumba cyareberwagamo umupira yabujije umwe mu biyahuzi kwinjirana ipaki yari afite. Mu mpaka zikomeye n’uwari umuhagaritse, uwo mwiyahuzi yahise yiturikirizaho bombe.

Abandi babiri bari babashije kwivanga muri rubanda ahagurirwaga icyayi nabo baturikije ibisasu bari bambariyeho.

Abenshi mu bapfuye baguye hanze y’ikigo kireberwamo umupira w’amaguru.

Ntawahise yigamba icyo gitero. Cyakora ababikurikirira hafi baravuga ko cyakozwe mu buryo bwa Boko Haram, umutwe umaze imyaka icumi uharanira ishyirwaho rya leta ya Kiyisilamu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.