Abahitanywe n'Umutingito muri Indoneziya Bageze ku 430

Umwe mu banyagihugu agenzura ahaciweko na Nyamugigima

Abagera kuri 430 nibo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’umutingito washegeshe ikirwa cya Lombok mu cyumweru gishize mu gihugu cya Indoneziya.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe Ibiza muri Indoneziya atangaza ko ibikorwa by’ubutabazi bibangamiwe cyane n’isenyuka rikabije ry’amayira banyuzamo imiti n’ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze.

Umutingito ufite uburemere bubarirwa ku gipimo cya 6.9 bwajegeje ikirwa cya Lombok cyegereye ku nkengero z’amazi ku itariki ya 5 z’uku kwezi, ugahitana abantu bagera kuri 436, abandi basaga ibihumbi 350 bikaba ngombwa ko bahunga ingo zabo zasenyutse.

Icyuho cy’ibyasenywe n’uwo mutingito kibarirwa agaciro ka miliyoni 342 z’amadolari y’Amerika.

Uwo ni umutingito wa kabiri wibasiye ikirwa cya Lombok mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa. Ku itariki ya 29 z’ukwezi gushize abagera kuri 17 bari bahitanwe n’undi mutingito.