Abahinga Bagabisha ko Amakungu Atiteguriye Guhangana na Corona

Ibihugu byinshi ntibyiteguye guhangana na virusi ya Corona, irimo kwirakwira mu Bushinwa no hanze y’icyo gihugu. Urwego rucunga ibyerekeye ubuzima kw’isi, GPMB, ruraburira ari nako runahamagarira za guverinema guhaguruka.

Urwo rwego rwigenga rwashyizweho n’ishami rya ONU ryita ku buzima, na Banki y’Isi yose, rurashima uburyo Ubushinwa bwitwaye kugeza ubu, hamwe n’ibindi bihugu birimo virusi ya Corona.

Cyakora urwo rwego mw’itangazo rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’uko ibihugu byinshi kugeza ubu, bititeguye. Rurasaba abayobozi b’ibihugu byose guhita bakora ku buryo hateganywa ibyangombwa byose bikenewe.

Mubyo urwo rwego rusaba, harimo guteganya, hagamijwe gukumira, gusuzuma, gutanga amakuru n’ibisubizo igihe habonetse icyorezo.

Ibyo bije nyuma y’uko ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ikoze inama yo kumenya niba yatangaza ko ari icyorezo, kimaze guhitana abantu 170. Abarenga 7,700 baranduye mu Bushinwa. Abandi 100 mu bihugu mirongo kw’isi, bari mu bihe bikomeye.

Urwego rucunga ibyerekeye ubuzima kw’isi, rurasaba ibihugu kwongera amafaranga akoreshwa mu buzima, bityo OMS ikabasha kubitera inkunga mu kwitegura no mu gutanga ibisubizo.

Urwo rwego rwanasabye abaterankunga bose, barimo za guverinema, Banki y’isi yose, banki z’iterambere ry’akarere, hamwe n’urugaga rw’inkingo, gutanga inkunga y’amafaranga ku bihugu bifite umutungo uri hasi, kugirango bibashe kugira ubushobozi bwo kwitegura.