Abantu byibura 95, bishwe n’abagabo bafite intwaro bateye umudugudu kuri uyu wa mbere muri Mali rwagati. Hari mw’ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere muri Mali rwagati. Barashwe n’amazu aratwikwa.
Umunyamakuru wo mu karere yabwiye serivisi y’Igifatansa y’Ijwi ry’Amerika, ko icyo gitero cyari cyibasiye umudugudu wa Sobanetou hafi y’umujyi wa Mopti mu gihugu rwagati. Yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka ukarenga ijana.
Amakuru yabanje gutangaza yavugaga ko uwo mudugudu utuwe n’abo mu bwoko bw’Abadogon, ushobora kuba watewe n’abarwanyi bwo mu bwoko bw’Abafulani.
Hashize imyaka harangwa umwuka mubi hagati y’abahinzi b’Abadogon n’Aborozi b’Abafulani.
Kw’italiki ya 23 y’ukwezi kwa gatatu, Abafulani bagera kw’ijana na mirongo itandatu, barishwe, ubwo abagabo bari bafite intwaro bateye umudugudu wa Ogossagou mu karere kamwe. Abahigi b’Abadogon bashinjwaga icyo gitero.