Inteko nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi irasaba ubutegetsi bw’u Rwanda kurekura no kohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi. Iyi ngingo yemejwe ku bwiganze buri hejuru mu nama yahuje abadepite b’iyo nteko kuri uyu wa kane.
Uwo mwanzuro w’abadepite b’inteko y’Ubumwe bw’Uburayi ushimangira ko Rusesabagina ari urugero rw’ikandamizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, wemejwe ku bwiganze bw’amajwi 660 kuri abiri ya 'Oya' ndetse n’ukwifata kwa 18.
Irekurwa n’icyurwa mu Bubiligi rye, abo badepite bakavuga ko bikwiye gukorwa nk’igikorwa cy’ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n’ibyaha. Paul Rusesabagina Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi wamenyekanye cyane muri Filimi Hotel Rwanda, aheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba mu rubanza rutavuzweho rumwe.
N’ubwo hari impungenge zakomeje kugaragazwa ku migendekere y’uru rubanza, Bwana Joseph Borrell ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’umutekano mu nteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko hatakwirengagizwa bimwe mu bimenyetso bishinja, birimo byinshi byatanzwe n’ubushinjacyaha bw’igihugu kinyamuryango ari cyo Ububiligi.
Ibihugu by’Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bishimangira ko Rusesabagina ataburanishijwe mu buryo buboneye. Mu mwanzuro wabo, abo badepite bakavuga ko bashingira kuri iyo migendekere itanoze y’urubanza basaba ko Bwana Rusesabagina arekurwa kandi agacyurwa mu Bubiligi.
Nk’uko ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi, cyabigarutseho, ubusabe bw’aba badepite mu nyandiko yabo bavuga ko bushingiye ku itegeko nshinga ry’u Rwanda, amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwashyizeho umukono.
Bavuga kandi ko bushingiye ku byo uwari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Bwana Johnston Busingye yiyemereye, bijyanye n’uruhare leta y’u Rwanda yagize mu kugeza Rusesabagina mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko. Umwanzuro wabo waraye wemejwe mu buryo budasubirwaho ukaba ukubiiye mu ingingo 10 z’ibyo basaba leta y’u Rwanda.
Izo zirimo iyibutsa leta y’u Rwanda ko igomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze, burimo ubwo gutanga ubutabera mu rubanza ruboneye, nk’uko bikubiye mu masezerano nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.
Zirimo kandi ko u Rwanda rugomba kwemerera ubutabera kwigenga nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga n’andi mategeko ko biri mu nshingano z’inzego zose yaba iza leta n’izitari iza leta kubahiriza ubwigenge bw’ubutabera.
Abo badepite b’Uburayi, mu mwanzuro wabo, bibutsa kandi ko iyoherezwa mu kindi gihugu ry’ukekwaho icyaha rigomba gukorwa hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko uburenganzira bw’ukekwa bwubahirijwe kandi habanje kwemezwa niba uburenganzira bwe bwo kubona ubutabera buboneye buzubahirizwa mu gihugu kimusaba.
Abo badepite bakavuga ko ku bw’ibyo bamaganye bivuye inyuma itabwa muri yombi, n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko bya Bwana Paul Rusesabagina. Ibyo bakumvikanisha ko biciye ukubiri n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ay’u Rwanda.
Bakavuga ko ikibazo cya Rusesabagina ari urugero rw’ibindi bikorwa bihonyanga uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, kandi bamaganye ikatirwa rye, ryabanjirijwe n’urubanza rutubahirije amahame mpuzamahanga n’uburenganzira bw’umuburanyi bwo kunganirwa mu mategeko, ubwo kumvwa ndetse n’ubwo gufatwa nk’umwere mu gihe atarahamwa icyaha.
Ku bw’ibyo byose, abadepite b’Uburayi basaba abahagarariye Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ndetse n’abahagarariye ibihugu binyamuryango byawo gushyira ingufu muri ubu busabe mu biganiro bagirana n’abategetsi b’u Rwanda.
Uretse ikibazo cya Rusesabagina kandi, abo badepite mu myanzuro yabo baravuga ko batewe impungenge n’ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, cyane cyane gutoteza mu buryo bugenderewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Bakamagana itabwa muri yombi n’imanza zishingiye kuri politiki bikorerwa abatavuga rumwe na leta.
Barasaba kandi leta y’u Rwanda kubahiriza ihame ry’ugutandukana kw’inzego z’ubutegetsi, cyane cyane ubwigenge bw’urwego rw’ubucamanza.
Bagahamagarira urwego rw’Ubumwe bw’Uburayi rushinzwe ibikorwa byo yanze yawo, Komisiyo y’uwo muryango ndetse n’intumwa idasanzwe yawo ishinzwe uburenganzira bwa muntu kongera imbaraga mu biganiro na leta y’u Rwanda ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu kugira ngo icyo gihugu gishyire mu ngiro ibyo cyiyemeje gishyira umukono ku masezerano ya Cotonou.
Inteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi igasoza isaba Komisiyo y’uwo muryango gusubiramo no gusuzumana ubushishozi ibijyanye n’inkunga uwo muryango ugenera leta y’u Rwanda n’inzego zayo.
Ibyo bigakorwa mu rwego rwo gutuma iyo nkunga iteza imbere uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko n’ubwigenge bw’imiryango ya sosiyete sivile, aho gukoreshwa mu bikorwa bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwo kwishyira hamwe, n’ubw’ibitekerezo by’urunyurane muri politike.
Aba badepite basabye Perezida w’inteko gushyikiriza kopi y’uyu mwanzuro inzego zitandukanye zirimo inteko rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, komisiyo y’uwo muryango, visi perezida wa komisiyo icya rimwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, intumwa idasanzwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu, perezida w’u Rwanda, perezida w’inteko nshingamategeko y’u Rwanda, cyo kimwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’inzego ziwugize.
Gusa Madame Yolande Makolo umuvugizi guverinoma y’u Rwanda, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yamaganye uyu mwanzuro, ibyo yise « kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.»