Congo: Intwaro mu Basivili bo muri Kivu y'Amajyaruguru - 2004-12-20

Nyuma y’aho Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda birukaniwe muri Kivu y’Amajyaruguru, bamwe muri b'abasivili batangiye gutemberana intwaro aho bagiye hose. Ubu n'abashumba baragiye barazifite.

Amakuru amwe avuga ko izo ntwaro zahawe abahoze ari "Abamongoli", ni ukuvuga Abahutu b’Abanyecongo bakoze umutwe wo kwirwanaho ubwo habaga intambara ziswe " Kanyarwanda". Abavugwa ku isonga ryo gukwirakwiza intwaro, barimo uwitwa Seninga Robert wahoze ari umukuru wabo. Asobanura ko izo ntwaro ngo ziri mu baturage no mu Bamongoli kuva na mbere, mu ntambara z’amoko zabanje, ndetse n’iya AFDL na RCD. Ati kugeza ubu nta gikorwa cyo kwambura intwaro zinyanyagiye hirya no hino mu cyaro cyabayeho.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu witwa RODHECIPA uratangaza ko ufite amakuru ko intwaro nto zigera ku bihumbi bibiri zahawe abasivili mu ijoro ryo kuwa 21 z’ukwa cyenda muri uyu mwaka. Ngo hatanzwe n’imbunda nini 10 zirasa ibisasu bya rutura (lance-roquettes ), na mortier 60mm zigera ku munani. Ngo hatanzwe kandi n’izitwa machine gun(mitrailleuse) nyinshi.

Intwaro ngo zatanzwe n’uwitwa Seninga Robert, akaba ari umwe mu bahoze ari abakuru b’Abamongoli, ubu akaba ari umujyanama wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Eugene Serufuli, akaba anashinzwe gusubiza ingabo mu buzima busanzwe no kwambura intwaro abarwanya Leta y’u Rwanda, barimo Interahamwe na FDLR. Gusa raporo ya RODHECIPA ntigaragaza aho izo ntwaro zavuye n'aho zaguzwe.

RODHECIPA isobanura ko mbere yo gutanga intwaro ngo habanje kuba inama yo kwiga ku kibazo cy'uko Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bari kwirukanwa n’ikibazo basanganywe cyo kubona ubwenegihugu. Ngo muri iyo nama ni ho higiwe uburyo intwaro zatangwa mu baturage bavuga Ikinyarwanda kugira ngo bashobore kwicungira umutekano nibongera guterwa hagamijwe kwirukanwa. Muri raporo ya RODHECIPA bongeraho ko abaturage bo mu bwoko bw’Abahunde ngo byabateye ubwoba na bo bagahitamo guhunga. RODHECIPA ivuga kandi ko bamwe mu baturage ngo bahawe imbunda ku ngufu.

Robert SENINGA, umwe mu bashyirwa mu majwi na RHODHECIPA, yadutangarije ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. Abamongol amongoli bavugwa ngo ari bamwe mu ba Mayiu Mayi batigeze bamburwa intwaro cyangwa ngo basubizwe mu gisirikare bahabwe, imyambaro ya gisirikare. Kuri we, ngo nta gitangaje kirimo ko abasivili bagendana intwaro. Ngo abatangaza ko barimo guha abasivili intwaro ngo ni abashaka guhumanya isura yabo.

Ku kibazo cy'uko hari abavuga Ikinyarwanda batangarije radio Okapi ya MONUC ko banze intwaro, yashubije ko na we yabumvise ariko akaba atemera ko ari abavuga Ikinyarwanda koko kubera uko bavugaga Igiswayire. Ngo bafite uburyo bwabo bihariye bwo kuvuga Igiswayire, cyane cyane uburyo bavuga "mpe".

Kuba intwaro ziri mu basivile muri Masisi byo nta we ubihakana. Gusa icyo badahuriraho ni uburyo bazibonye.



Shakira andi makuru yo mu karere