Rwanda: Abana Bakora Uburaya i Cyangugu Barugarijwe - 2003-12-22

Abana bakora umwuga w’uburaya ntibabikora babikunze; ahanini usanga babiterwa n’ibibazo biba biri mu miryango yabo. Abo bana kandi usanga biganje ahantu hakunda guteranira abantu benshi mu ijoro.

Twaganiriye na bamwe muri abo bana twasabze nyru boite yitwa Ten Ten, mu ntara ya Cyangugu, batubwira ubuzima Babayeho.

Umuhoza Clementine ati:

“Naje hano mu miziki kugira ngo mbone ko nahabona umugabo. Iyo ngize Imana nkabona umugabo akantahana ampa amafaranga nkaguramo ibyo nkeneye, ubwo nkabasha kuramuka. Ndi imfubyi, na mubyara wanjye twabanaga twarananiranywe kubera ibintu yankoreraga.

Uzayisenga Gaudence - afite imyaka 14 gusa - ati igituma nkora uburaya ni imibereho mibi nagize. Bakuru banjye bose babyariye mu rugo bakirirwa bantuka bankubita ngo nimbafatire abana nta cyo bampemba. N’iwacu ntibigeze banshyira mu ishur.”

Uzayisenga asobanura ko mu mwuga wabo habamo ingorane nyinshi, harimo nk’abagabo banga gukoresha agakingirizo kandi bazi ko barwaye SIDA, imikwabu y’indaya ituma bafungwa cyangwa bagakubitwa, n’ibindi.

Aho i Cyangugu hari n’indaya zishaje zishora abana bato mu busambanyi. Iyo ndaya iba ishaje, itakibona abagabo, hanyuma igashaka umwana muto, ikamubeshya ngo iramucumbira, ikamushakira abagabo yumvikana na bo, hanyuma ikabwira wa mwana ngo bajyane, umwana akagenda atazi icyo agiye gukora, ubwo umugabo akishyura ya ndaya

Inzego zibishinzwe zari zikwiye kureba ukuntu zakura bariya bana muri buriya buzima, abantu na bo bacuruza abana bagafatirwa ibyemezo, dore ko byagaragaye ko abo bana bakora uwo mwuga ari bato cyane.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.