PAM Iratabariza Abarundi Basaga Ibihumbi 50 - 2003-09-29

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM, rivuga ko Abarundi ibihumbi n’ibihumbi bugarijwe n’inzara kubera umutekano mucyeya.

Umuvugizi wa PAM Christiane Berthiaume yatangarije Ijwi ry’Amerika ko itangwa ry’imfashanyo z’ibiribwa bimaze kugorana kubera imirwano ivugwa mu nkengero z’i Bujumbura, no mu ntara za Bubanza na Muramvya.

Berthiaume avuga ko iyo mirwano yatumye abantu basaga ibihumbi 50 bahunga ingo zabo muri ibi byumweru 3 bishize. PAM ivuga ko muri abo harimo ibihumbi 15 imfashanyo zidashobora kugeraho kubera umutekano mucyeya.

Iyo mirwano yadutse mu Burundi iravugwa mu gihe cyari igihe cyo kubiba. Abakozi b’imiryango itanga imfashanyo bahangayitswe n’uko abahinzi bazarya imbuto yabo niba nta bindi biribwa babonye. Ibyo na byo byazatuma basonza mu gihe cy’isarura.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.