Congo: Umutuzo Wagarutse i Bunia - 2003-06-15

Muri Congo ejo ku cyumweru umutuzo wari wagarutse mu mugi wa Bunia.

Ku wa 6 ariko abasirikari b’Abafaransa bagiye kuhabungabunga amahoro bari baharwaniye n’abantu bitwaje imbunda. Bwari ubwa mbere abo basirikari baraswaho kuva Umuryango w’Abibumbye wabohereza aho Bunia.

Iyo mirwano yabereye mu nkengero z’umugi wa Bunia. Byose byatangiye ubwo abantu batangiraga kurasa ku modoka z’abo basirikari b’Abafaransa bakoresheje za mitrailleuses na mortier.

Abo bafaransa na bo ngo bahise bitabaza mitrailleuses na grenades mbere yo gutabaza indege z’intambara ebyiri.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari abakomerekeye cyangwa ngo bagwe muri iyo mirwano ku mpande zose. Abategetsi b’Abafaransa bavuga ko bigoye kumenya niba abo abarashe ku basirikari babo ari bo bashakaga koko, cyangwa niba ahubwo abo basirikari barituye mu mirwano hagati y’Abahema n’Abalendu.

Mu cyumweru gishize Ubufaransa bwohereje abasirikari 400 n’ibikoresho byabo mu mugi wa Bunia kugira ngo barinde umutekano w’abasivili uhungabana kubera imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu. Mu kwezi gutaha abandi basirikari 1400 bazaba bageze aho Bunia kubungabunga amahoro.

Abenshi mu basirikari mpuzamahanga bari i Bunia ni Abafaransa. Harimo ariko n’Ababirigi n’Abanya Canada.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.