Rwanda-Uganda: Ntiwari Umupira Gusa; Byari Ibicika - 2003-06-08

Ku wa 6 ikipi y’umupira w’amaguru y’Urwanda yatsinze iya Uganda igitego 1 kuri zeru ku kibuga cy’umupira w’amaguru Mandela Stadium, i Kampala. Hari m’umukino wo kwishyura mu gikombe cya Coupe d’Afrique des Nations, CAN.

Igitego 1 cy’u Rwanda cyatsinzwe nyuma y'amahane menshi yari yavutse ku kibuga. Umunyezamu w’u Rwanda, Muhamudu Mosi, yaketsweho ibirozi, ibyo bituma umukino uhagarikwa inshuro 2 mu gihe cy’iminota 25 mu gice cya mbere. Umwe mu bakinnyi b'u Rwanda, Jimmy Gatete, na we yahakomerekeye mu gahanga.

Nyuma y'aho ikipe ya Uganda ihushirije ibitego ni bwo abafana, abakinnyi n'abashinzwe umutekano bagiye mu izamu ry'u Rwanda gusakamo ibyo birozi.

Mu gice cya mbere cyatinze cyane kubera ayo mahane yose ni bwo Jimmy Gatete wari umaze gukomeretswa mu gahanga, yinjije igitego cy'u Rwanda. Umukino ubwawo watangiye ukererewe cyane. Abafana ba Uganda bakerereje ikipi y’u Rwanda mu nzira. Aho yagombaga gukoresha iminota 30 iva kuri hoteli igera kuri stade yahakoresheje amasaha abiri n'igice.

I Kigali bakiriye iyo ntsinzi k’uburyo budasanzwe. U Rwanda rwahise rwohereza igitaraganya indege yarwo Rwandair Express gutahana abakinnyi. Abantu benshi cyane, barimo na Perezida Paul Kagame, ndetse n'abayobozi bakuru b'u Rwanda, bategereje ikipe y’Urwanda kugeza saa saba z'ijoro ku kibuga cy'indege i Kanombe, barara bizihiza ibirori kuri stade Amahoro, aho abaturage benshi na bo bari bateraniye.

Perezida Kagame yabwiye abari aho kuri Stade Amahoro ko igitego cyatsinzwe n'ikipe y'u Rwanda ari intsinzi y'igihugu. Perezida Kagame ati : “Tuzatsinda mu mipira, mu ntambara ndetse no mu mahoro.”

Ibyishimo bidasanzwe by’Abanyarwanda - byagaragaraga mu bategetsi ndetse no mu byaro -, n’imyitwarire y'abafana ba Uganda, bigaragaza ko ibyo abantu bibwiraga ko ibibazo by'u Rwanda na Uganda bigarukira hejuru mu bategetsi gusa byageze no mu baturage.

Kugeza ubu nyamara, mu itsinda ryabo, nta kipe n’imwe yavuga ko yabonye itike yo gukomeza. Ibihugu byombi bifite amanota 4 gusa kuri 9 mu gihe ikipe ya Ghana biri kumwe muri iryo tsinda yo ifite 3 kuri 6, ikaba isigaje imikino 2 izayihuza na Uganda muri Ghana, n'u Rwanda mu Rwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.