Irak: Iperereza ku Ntwaro za Kirimbuzi Ryaratangiye - 2003-05-22

Abashinzwe iperereza muri Amerika barimo gusuzuma ukuri kw’amakuru yemezaga ko Irak yari ifite intwaro za kirimbuzi mbere y’intambara yo kwirukana Saddam Hussein.

Ibyo ngo bigamije kureba aho bibeshye n’aho babonye ukuri, bikaba bibaye mu gihe guverinoma ya Perezida George Bush ikomeje guhatwa ibibazo ku ntwaro za kirimbuzi Irak yari ifite mbere y’uko iterwa. Kuva ubutegetsi bwa Saddam Hussein bwahirima, ibimenyetso ko Irak yari ifite izo ntwaro byabaye ingume.

Nyamara Perezida Bush yari yafashe icyemezo cyo gutera muri Irak agihereye ahanini k’umurundo w’intwaro za kirimbuzi yavugaga ko Irak yari ifite.

Guverinoma ya Perezida Bush ariko yo ivuga ko idashidikanya ko izo ntwaro muri Irak zihari. Ngo igikenewe gusa ni ikindi gihe kugira ngo abahanga bazishakishe.



Saba amakuru muri email yawe hano.