Congo: Urufaya rw'Amasasu  Hafi y'i Bukavu - 2003-04-07

Ku cyumweru tariki 6 z'uku kwezi, intambara hagati ya RCD-Goma n'umutwe wa forces négatives Mudundu 40 yari ikaze. Urufaya rw'amasasu rwumvikanaga mu nkengero z'umugi wa Bukavu uhana imbibi n'u Rwanda ku mugoroba. Abatuye uwo mugi baremeza ko uri hafi kujya mu maboko y'uwo mutwe wa Mudundu 40.

Intandaro y'imirwano ni ifungwa ry'uwahoze ari guverineri wa Kivu y'amajyepfo wari uherutse gutorerwa kuyobora uwo mutwe. Ubusanzwe uwo mutwe wagenzuraga akarere ka Walungu kari mu birometero biri hagati ya 70 na 60 uvuye i Bukavu.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.