Imfashanyo Zatangiye Kugera muri Irak - 2003-03-27

Irak ivuga ko missiles 2 z’Abanyamerika zituye mu karere gatuwemo n’abaturage i Baghadad kitwa Al Shaab, zihitana abantu 14 nibura.

Abashinzwe ingabo muri Amerika bo ariko barabihana, bavuga ko batigeze bohereza izo missiles muri ako karere. Icyakora indege zabo zo ngo zasutse amabombe hafi y’ahandi hantu hatuye abaturage. Aho ngo hari missiles za Irak.

Itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika ejo ryavugaga ko izo missiles ngo zari zegereye amazu, bakaba ngo bari bagitegereje kumenya ibyangiritse uko bingana.

Umuvugizi wa departement y’ingabo, Pentagon, Victoria Clarke, avuga ko gushyira intwaro ahantu hatuye abantu byerekana ko guverinoma ya Irak ititaye ku baturage bayo.

Pentagon ivuga ingabo zateye Irak zikora ibishoboka byose kugira ngo zitagira abasivili cyangwa ibikorwa bya gisivili zibasira.

Gusa ngo ibyo ntibyashobora gukunda guverinoma ya Irak yashyize intwaro za gisirikari mu turere tw’abasivili ku bwende.

Ejo kandi missiles z’Abanyamerika kandi zanibasiye ahari amazu n’ibyuma by’itumanaho bya Irak, i Baghdad no mu nkengero zaho. Indege zabo kandi zanasutse amabombe ahantu henshi mu majyaruru ya Irak.

Mbere y’aho abategetsi muri Amerika bari batangaje ko hari abasirikari ba Irak amagana n’amagana baguye mu mirwano yabashyamiranije n’Abanyamerika hafi y’umugi wa Najaf, mu birometero bisaga 100 mu majyepfo y’umurwa mukuru Baghdad.

Abashinzwe igisirikari muri Amerika bavuga ko abasirikari bateye Irak bazagerageza gutsinsura imitwe y’Abanyairak barwanira Saddam Hussein. Abamurwanira bakomeje kurasa ku Banyamerika n’Abongereza mu majyepfo ya Irak no muri Irak rwagati.

Umuvugizi w’ingabo ziri k’urugamba, General Vince Brooks, avuga ko ukuntu abarwanyi ba Saddam Hussein ngo bitwara nk’ibyihebe kurusha uko bitwara nk’abasirikari b’igihugu. Rimwe ngo baba bambaye imyenda ya gisirikari, ubundi bakaba bambaye gisivili.

General Vince Brooks avuga kandi ko abasirikari b’Abanyemerika batahuye imyambaro ibihumbi n’ibihumbi yo kwikingira ibitero by’ubumara mu bitaro by’i Nasiriya. Ibyo bikaba byatumye impungenge ko Saddam Hussein ashobora kwitabaza intwaro z’ubumara ziyongera.

Ejo kandi imodoka za mbere zitwaye imfashanyo z’ibiribwa n’amazi zashoboye kugera ku cyambu cya Umm Qasr mu majyepfo ya Irak. Nyamara minisitiri w’itangazamakuru wa Irak, Mohammed Saeed Al Sahaf, we yakomeje kwemeza ko Abanyamerika n’Abongereza badafite icyo cyambu cya Umm Qasr.

Izo mfashanyo icyakora ntizirashobora kugera no mu mugi wa Basra mu majyepfo na none kubera umutekano mukeya uhari.

Hagati aho, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Kofi Annan, yaraye asabye abarwana muri Irak bose kurwana ku basivili. Ibyo byari nyuma y’aho Abanyairak batangarije ko missiles z’Abanyamerika zari zaguye mu ngo z’abaturage i Baghdad.

Yanavuze ariko ko amahanga ngo yiteguye kujya gutanga imfashanyo muri Irak umutekano nuboneka. Mbere y’intambara Abanyairak bagera kuri 60% bari batunzwe n’ibiribwa byaturukaga kuri porogaramu umuryango w’abibumbye wari warashyizeho. Muri iyo porogaramu, Irak yemererwaga kugurisha peteroli iringaniye, amafranga avuyemo akaba ari yo iguramo ibiribwa n’imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Intambara na Irak itangiye rero, iyo porogaramu yarahagaze. Ubu inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye irimo kwiga uburyo yasubukurwa. Gusa mu bagize iyo nama harimo abagaragaje impungenge ko kureka iyo porogaramu igakomeza bishobora kwitiranywa no kwemera intambara Abanyamerika n’Abongereza bagabye kuri Irak.

Ambasaderi w’uburusiya, Sergey Lavrov, we asanga abateye Irak na bo bafite uruhare rukomeye m’ugufasha Abanyairak. Amategeko mpuzamahanga agira ivbyo asaba ibihugu byateye ikindi, harimo no kwita ku baturage bigaruriwe.