Burundi: Imirwano Yubuye Hafi y'i Bujumbura - 2003-03-02

Ku wa 6 imirwano yongeye kurota hafi y’umurwa mukuru b’Uburundi, Bujumbura. Ibyo byabaye mu gihe Perezida Petero Buyoya yarimo ahaguruka yerekeza muri Tanzania mu mishyikirano.

Umutwe PALIPEHUTU-FNL, wanze gusinyana na guverinoma amasezerano y’amahoro cyangwa y’agahenge, uvuga ko wateye inkambi ya Gisovu, mu birometero bikeya mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Bujumbura.

Uwo mutwe uvuga ko abasirikari ba guverinoma benshi ngo baguye muri iyo mirwano, abaturage benshi na bo ngo barahunga.

Iyo mirwano yabaye mu gihe Perezida Petero Buyoya arimo kugirana imishyikirano n’undi mutwe urwanya ubutegetsi bwe, CNDD-FDD. Impande zombi zirateganya gutangira gushyikirana kuri komisiyo izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge uwo mutwe wasinyanye na guverinoma y’Uburundi.