AMATANGAZO  14-15/12/2002  SET 1 - 2002-12-13

Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Hategekimana Keziya utuye mu karere ka Bukamba, umurenge wa Gitare, akagari ka Rusagara, intara ya Ruhengeri; Habiyaremye Innocent utuye I Mugambazi ho muri Murambi, intara ya Kigali-Ngali na Ndayishimiye Vital utuye mu cyahoze cyitwa perefegitura Gikongoro, komine Rwamiko, segiteri Mata, serire Nyakavumu, Musabyimana Helene utuye mu Ndimiro, segiteri Burega, komine Mugambazi, perefegitura ya Kigali-ngali; Hakizimana Valensi utuye muri serire Rwega, segiteri Munyove, komine Gisuma, perefegitura Cyangugu na Ntakirutimana Fortune utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, Jeremie Muhumuza utuye I Mburabuturo, akarere ka Gikondo, umujyi wa Kigali; Nyirakigali uri mu mujyi wa Orlando, leta ya Florida, muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika na Tabaruka Dieudonne utuye ku murenge wa Gatare, akagari ka Kavumu, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba.

1. Duhereye ku butumwa bwa Hategekimana Keziya utuye mu karere ka Bukamba, umurenge wa Gitare, akagari ka Rusagara, intara ya Ruhengeri aramenyesha umugabo we Munyantarama Felicien, baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire aho yaba ari hose ko agomba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.Ngo ashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza ikabimufashamo. Hategekimana arakomeza amumenyesha ko we yageze mu Rwanda ari kumwe n’abana Sano, Gasore na Munezero. Aramumenyesha kandi ko Sezibera Caleb n’umuryango we, Mugiraneza Juvenal n’umuryango we nabo bageze mu Rwanda. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko amakuru ye yayabwiwe na Buriseri ari kumwe na Bazirake, Rukara, Makuza na Ryaruguru. Ngo nabo kandi ubu barangije kugera mu Rwanda.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Habiyaremye Innocent utuye I Mugambazi ho muri Murambi, intara ya Kigali-Ngali arasaba umudamu witwa Uwizeyemaliya Leontine ngo ushobora kuba yarahungiye I Brazzaville mu gihugu cya Kongo, ko yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se akamwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Habiyaremye Innocent, Paroisse Rutongo, B.P. 422 Kigali, Rwanda. Habiyaremye rero akaba arangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mudamu ko yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Ndayishimiye Vital utuye mu cyahoze cyitwa perefegitura Gikongoro, komine Rwamiko, segiteri Mata, serire Nyakavumu aramenyesha umwana witwa Habumugisha Amable Kazungu akaba ubu abarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, province Kasayi, umugi wa Mwene-Ditu, quartier Tshiobobo ko ubutumwa yanyujije kuri Croix Rouge bwamugeho. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo akwiriye kwihutira gatahuka ngo kuko bamwifuza cyane. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umubyeyi we Mukarutesi Virginie, bashiki be, Sekuru Oscar Mbanzabugabo ndetse n’abana bo kwa Merchiad bose ubu bahari. Ararangiza amusaba kwisunga imiryango y’abagiraneza ikabimufashamo kandi ngo ntazibagirwe kubwira Protais ko umugore we n’umwana ubu bari mu Rwanda. Ngo ntazibagirwe ko yavutse mu 1985.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Musabyimana Helene utuye mu Ndimiro, segiteri Burega, komine Mugambazi, perefegitura ya Kigali-ngali ararangisha musaza we Izankiza Diocles, ubu ushobora kuba abarizwa mu gihugu cya Malawi. Arakomeza amusaba ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye muri iki gihe n’aho aherereye. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe be bose bamusuhuza kandi ko baraho.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Hakizimana Valensi utuye muri serire Rwega, segiteri Munyove, komine Gisuma, perefegitura Cyangugu ararangisha umugore we Mugiraneza Jeanne d’Arc Dina baburaniye mu nkambi ya Kamako, mu gihugu cya Angolo. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Hakizimana arakomeza amumenyesha ko we ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda. Ngo yazanye na nyirabukwe, Rusiya, muramu we Musabye na Mutoni. Ararangiza amusaba ko akimara kumva iri tangazo yagombye kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza nka Croix-Rouge cyangwa se HCR imufashe gutahuka.

6. Tugeze ku butumwa bwa Ntakirutimana Fortune utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha mushike we Vuganeza Jeanne d’Arc wahoze aba mu nkambi ya Nyangezi ya II, nyuma akaza kuyivamo akajya mu nkambi ya Gashusha. Ntakirutimana avuga ko Vuganeza ari mwene Ngirumpatse Innocent na Kabajiji Malita bari batuye muri komine Mukingi, segiteri Gitega, serire Kibande, perefegitura Gitarama. Ngo kandi uwo Vuganeza yariyarashakanye na Matiyasi, bakaba bari bafitanye umwana amwe witwa Eric. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko mu Rwanda ari amahoro. Ngo aboneyeho no gusaba uwaba amuzi wese ko yabimumenyesha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Jeremie Muhumuza utuye I Mburabuturo, akarere ka Gikondo, umujyi wa Kigali ararangisha umuryango wa Sindayigaya Paul na Mukanzigiye Felicite hamwe n’abana babo Mukamukunzi Louise, Mukunzi Napoleon na Numukunzi Delphine. Bose bakaba baragiye bahunga intambara yo muri 94 berekeza mu cyahoze cyitwa Zayire. Muhumuza arasaba uwaba akiriho akaba yumvise iri tangazo ko yakwihutira gutahuka yifashishije imiryango y’ abagiraneza nka HCR cyangwa se Umuryango mpuzamahanga wa Croix-Rouge. Ngo bashobora kandi kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye bifashishe radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika, BBC Gahuzamiryango cyangwa se bakamwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Muhumuza Jerimie, C/O U.E.B.R. Kigali, B.P. 896 Kigali, Rwanda. Bashobora no kumuhamagara kuri nimero za telefone 250 574036.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirakigali uri mu mujyi wa Orlando, leta ya Florida, muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika ararangisha basaza be Mwiseneza Alphonse, Bavuzemenshi Boniface, Imanirarora Yesaya na Ndagijimana. Bose ngo bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bazahitishe itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa bamuhamagare kuri nimero za telefone zikurikira. 407 281 7597.

9. Uyu munsi dusojereje ku butumwa bwa Tabaruka Dieudonne utuye ku murenge wa Gatare, akagari ka Kavumu, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha umuvandimwe we Nzabalinda Jean Damascene baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, akaba yarabaga mu nkambi ya Kibumba ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko umuryango we wageze mu Rwanda, ukaba umukumbuye cyane. Ngo umukecuru we n’umusaza baraho. Tabaruka arangiza ubutumwa bwe amwifuriza Noheli n’umwaka mushya Muhire w’2003.



Ohereza itangazo ryawe hano