Nyirimodoka Yakoze Ibara i Mombasa Yamenyekanye - 2002-12-11

Abapolisi ba Kenya bavuga ko umuntu waguze imodoka yaturikanye n’igisasu muri hotel y’i Mombasa mu cyumweru gishize.

Ku wa 3 abapolisi bashyize ahagaragara amafoto y’uwitwa Saleh Ali Saleh Nabhan ufite imyaka 23, akaba akekwaho kuba atuye i Mombasa.

Ku wa 2 abapolisi bo muri Kenya batangaje ko uwo Nabhan ngo yaguze imodoka n’umucuruzi wazo ubu uri mu maboko y’abapolisi.

Kugeza ubu ntibiramenyekana ni ba uwo Nabhan yaragize uruhare muri icyo gitero cyo kuri hotel y’i Mombasa. Abapolisi bakeka ariko ko Nabhan ashobora kuba yari umwe mu biyahuzi biroshye muri iyo hotel muri iyo modoka.

Umuryango wa Nabhan uvuga ko ngo yababwiye ko yari agiye muri Afurika y’Epfo gushaka akazi hasigaye iminsi mikeya ngo ibitero by’i Mombasa bibe.

Mbere gato y’uko iyo modoka yiroha muri iyo hotel, missiles 2 zari zimaze guhusha indege itwara abagenzi yo muri Israel yari ivuye i Mombasa.

Ku wa mbere abategetsi ba Kenya kandi bashyize ahagaragara amashusho y’abantu 2 bakekwaho kuba ari bo barashe missiles ku ndege yo muri Israel, bakayihusha. Abo bagabo bombi ngo basa n’Abarabu. Amazina yabo n’ibihugu bakomokamo ariko ntibiramenyekana.

Abapolisi ba Kenya bemeye kuzaha amadolari hafi ibihumbi 6 na 300 umuntu wese uzabafasha kumenya abagize uruhare mu bitero by’i Mombasa.

Ku cyumweru itangazo ry’umuvugizi w’umutwe w’ibyihebe Al Qaida ryahise kuri television Al Jazeer yo muri Qatar yivuga ibyo bitero.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano